00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanga mu by’Isanzure batanze impuruza ku ngaruka ‘satellites’ ziriyo zizagira ku Isi

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 3 December 2024 saa 10:19
Yasuwe :

Abashakashatsi barenga 100 bo muri kaminuza zitandukanye zo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika banditse ibaruwa itanga impuruza ku ngaruka zikomeye Isi izagirwaho na ‘satellites’ zimaze kuba nyinshi mu Isanzure.

Muri iyo baruwa basabye Urwego rw’Abanyamerika rutanga impushya kuri sosiyete zishaka kohereza ‘satellites’, FCC, ko rwahagarika kohereza ibihumbi bya za ‘satellites’ kandi rugakora ubusesenguzi ku ngaruka zizagira ku bidukikije byo ku Isi mbere yo gutanga izindi mpushya.

Ubusanzwe ibigo bitandukanye byegamiye kuri Guverinoma ya Amerika bisabwa gukora ubusesenguzi ku ngaruka ibyemezo bigiye gufatwa byagira ku bidukikije. Icyakora kuva mu 1986, ibijyanye na ‘satellites’ byo byahawe umwihariko.

Ubu abahanga mu by’Isanzure bo muri Kaminuza za Harvard, Princeton, na California, Berkeley, barasaba ko uwo mwihariko washyiriweho ibijyanye na ‘satellites’ wakurwaho.

Nubwo ubwo icyo cyemezo cyafatwaga mu Isanzure hari ‘satellites’ zibarirwa mu magana, uyu munsi zirarenga ibihumbi 10,000, ndetse bitekerezwa ko mu myaka 10 iri imbere zizaba zarikubye inshuro 10.

Biratekerezwa ko uwo muburo ushobora kuba watewe n’inkundura imaze iminsi yo kohereza ‘satellites’ nyinshi mu Isanzure, by’umwihariko izoherezwa na Sosiyete SpaceX y’Umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk mu mushinga yise Starlink wo kugeza internet yihuta kandi ihendutse hirya no hino ku Isi.

Ibikorwa bya Starlink bikomeje kugezwa mu bihugu byinshi birimo n’u Rwanda.

Mu kohereza ‘satellites’ mu Isanzure, sosiyete zibikora ziteganya uburyo bushya kandi burimo ikoranabuhanga rigamije ko utuvungukira tw’ibiva ku Isanzure tutagera ku Isi.

Abashakashatsi bagaragaza ko batewe impungenge n’uburyo bukoreshwa hoherezwa icyogajuru gishaje kigashwanyagurikira mu kirere cy’Isi nyuma yo gusoza ubutumwa kiba cyoherejwemo. Bavuga ko ingaruka zabyo ziremereye cyane.

Ibyo byiyongeraho ko ‘satellites’ zimaze kuba nyinshi cyane mu Isanzura kandi zikaba zisa n’izegeranye, ibibangamira abashakashatsi mu gihe basesengura amafoto zafashe.

Abashakashatsi bagaragaje impungenge ku ngaruka satellites zikomeje kuba uruhuri mu Isanzure zazagira ku Isi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .