Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku wa 19 Ukwakira 2026, ubwo umuryango we wabyemezaga mu kiganiro n’ikinyamakuru TMZ, ukavuga ko yapfuye mu ijoro ryabanje ari mu bitaro.

Umuryango we wagize uti “Yapfuye mu ijoro ryakeye akikijwe n’abo mu muryango we. Yarakundwaga cyane.”

Kugeza ubu, icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana.

Sahara Ray yari azwi cyane mu mwuga wo kumurika imideli no ku mbuga nkoranyambaga, by'umwihariko Instagram, aho yari afite umubare munini w’abamukurikira. Yari yaranashinze ikigo cy’imideli cyitwa ‘Sahara Ray Swim’, gikora imyambaro yo koga.

Mu 2016, yagarutsweho cyane mu bitangazamakuru nyuma yo kugaragara mu mafoto ari kumwe na Justin Bieber mu biruhuko bagiriye muri Hawaii, bituma havugwa amakuru y’uko baba bari mu rukundo.

Uyu munyamideli yanavuzwe mu rukundo n’umuhanzi w’Umunya-Australia, Cody Simpson.

Sahara Ray yari umukobwa wa Tony Ray, Umunya-Australia wabaye icyamamare mu mukino wo kugendera ku miraba y’amazi (surfing). Mu bwana bwe, yakunze kuba muri Australia, California na Hawaii.

Mu 2024, yatangaje ko yari ahanganye n’indwara idakunze kuboneka ya Guillain-Barré Syndrome (GBS), ifata imyakura, yari yaramuteye kugira ibice by’umubiri bidakora neza nyuma y’impanuka ikomeye y’imodoka.