Uyu mugezi ukunda kuba usa nabi kubera isuri ituruka mu misozi miremire yo mu ishyamba rya Gishwati kubera uburyo ugenda utwara ubutaka aho unyuze hose ku buryo wajyaga unatera abaturage mu ngo zabo, ibigo by’amashuri n’imirima igihugu kikahahombera.

Mu mwaka wa 2012, umugezi wa Sebeya nibwo winubiwe cyane n’abawuturiye mu Murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu, ndetse bamwe bifuza kwimuka bakawubisa.

Uyu mugezi ubusanzwe ufatiye runini igihugu, waje gufatirwa ingamba maze utangira kubungabungwa uterwaho urubingo, hakorwa iteme rinini ndetse ku nkengero zawo hashyirwa imifuka myinshi.

Umuyobozi wa Seminari Ntoya ya Nyundo Padiri Ngendahayo Laurent, avuga ko mu mwaka wa 2012 bagize ibibazo bikomeye cyane mu kigo ubwo Sebeya yabateraga inshuro ebyiri ikabasiga iheruheru.

Yagize ati “Aha mureba n’ubwo ari umurambi yarahuzuraga hose, ikuzura mu bigo by’amashuri, ikazamuka muri Ecole D’art de Nyundo hose hakuzura".

Padiri avuga ko ubwo Sebeya yinjiraga mu kigo yatwaye ibitunga Abanyeshuri bifite agaciro ka Miliyoni hafi 15, ndetse ngo kugirango abaturage bambuke hitabajwe abasirikare barwanira mu mazi.

Yongeyeho ko igihe cyageze Guverinoma igahaguruka maze hakorwa ibikorwa bitandukanye birimo kubaka ikiraro kugirango amazi ajye aca hasi, imifuka ibihumbi bitanu kuri kilometero ebyiri ishyirwa ku nkengero , batera imbingo barazireka zirakura n’ibindi.

Yagize ati “Ibyo twarabikoze kuva muri 2012, umugezi wa Sebeya nturongera kudutera… ubu Sebeya yabaye umuturanyi mwiza ntikiduteza ibibazo mu mashuri”. Padiri avuga ko iyo imigezi ibungabunzwe abaturage bakayitaho babana neza.

Ushinzwe amazi muri Minisiteri y’Umutungo Kamere Kabalisa Vincent De Paul, avuga ko hagiye hakorwa gahunda nyinshi zo kubungabunga ibiyaga n’imigezi, kurwanya isuri ku misozi n’ibindi.Akomeza avuga ko icyabagoye cyane ubwo babungabungaga Sebeya, ari ukurwanya isuri yamanukanaga imirima y’abaturage.

Umugezi wa Sebeya ni wo utanga amazi yifashishwa n’uruganda rwa Bralirwa rukora ibinyobwa.

Kuri Sebeya hubatswe ikiraro gikomeye
Kuri Sebeya hubatswe ikiraro gikomeye
Umuyobozi wa Seminari Ntoya yo ku Nyundo, Padiri Ngendahayo Laurent
Umuyobozi wa Seminari Ntoya yo ku Nyundo, Padiri Ngendahayo Laurent
Amazi ya Sebeya aba yanduye
Amazi ya Sebeya aba yanduye
Ku nkengero za Sebeya hatewe urubingo
Ku nkengero za Sebeya hatewe urubingo

[email protected]