Nyuma y’uko abaturage bazahajwe n’uyu mwuzure baje gutabarwa n’ubuvumo karemano bwitwa ‘ibibare’ buba muri iki gishanga bwatangiye gutunganywa muri 2013 bukaza gukamya amazi.
Abaturage bo muri aka karere twaganiriye batubwiye ko ari ibinogo karemano bifite ubushobozi bwo kumira amazi ariko hakaba nta bushakashatsi burerekana aho ahingukira.
Nyuma yuko icyo gishanga kirimo ibibare kizahajwe n’umwuzure, isuri n’ibyondo bituruka ku misozi ya Nyabihu, cyagiye gisenyera abaturage batangiye kwimurwa bashyirwa mu bice bitandukanye mu karere ka Nyabihu ariko hamara imyaka umunani kidahingwa.
Ni muri urwo rwego Minisiteri y’Umutungo Kamere, ibinyujije mu mushinga wayo ukorera i Musanze ushinzwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, batangiye guhangana n’ibibazo by’isuri bahereye mu misozi ya Nyabihu no gutunganya ibibare( ubuvumo) mu gihe cy’imyaka itanu.
Agoronome w’uyu mushinga, Nshuti Theophile, yadutangarije ko isuri yaterwaga n’amazi aturuka mu mugezi wa Kinoni agateza umwuzure, ariko umushinga ugatangira gusibura ibibare ku buryo bimira amazi.
Kuri ubu igishanga cyose kirimo ibibare 20 ariko hakaba hamaze gutunganywa ibigera kuri 12,aho mu kubizibura bakuramo itaka, bagashyira amabuye ku mpande agabanya isayo bagatunganya imiyoboro yinjira mu buvumo.
Bamwe mu baturage twaganiriye batubwiye ko kuva byatangira gutunganywa batangiye guhinga, igishanga kiba nyabagendwa ndetse udusozi tugituriye turahahirana.
Bamwe mu bakuwe muri icyo gishanga bubakiwe umudugudu
Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere tugize intara y’Uburengerazuba gafite ubuso bwa Kilometero kare 535 kakaba kagizwe n’igice kirimo amakoro ndetse n’imisozi ihanamye kakaba ari kamwe mu turere tw’icyaro katagira umujyi cyangwa amahoteli ndetse gakunda kwibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe.
Ni muri urwo rwego Minisiteri y’Umutungo kamere iri kubaka mu karere ka Nyabihu umudugudu ufite agaciro ka miliyari 1,7 uzatuzwamo abatuye ku manegeka batishoboye.
Muhawenimana Sharifu ushinzwe guteza imbere imishinga mu mushinga wo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere wa Minirena avuga ko ari umudugudu uzaba ufite ibibuga by’imyidagaduro, ivuriro, ishuri aho gushyiramo abaturage bizakurikiza gahunda z’ubudehe, bazajya bahabwa ku buntu izi nzu zifite agaciro ka miliyoni zirindwi.
Uyu mudugudu wose ufite agaciro ka miliyari 1,7 ugizwe n’amazu 200 harimo 35 yo kuvugururwa.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Amazi muri Minisiteri y’Umutungo Kamere, Kabalisa Vincent de Paul, avuga ko izi gahunda zose zo guhangana n’ingaruka ziterwa n’amazi zuzuzanya kuko utahangana n’ibiza ngo ubuzima bw’abaturage ubureke bwangirike.
Yavuze ko ubwo umushinga wo gutunganya ibibare uzaba urangiye muri 2018, uzasiga abaturage babasha kubizibura ubwabo ariko ko ari urugendo rukomeza rwo kwigisha abaturage uko bitegura kare babungabunga ubutaka ndetse no kwitabara mu gihe habaye umwuzure.











Ibitekerezo 0