Byagarutsweho mu mpera z’icyumweru dusoje, ubwo iyi Minisiteri yatangaga amahugurwa ku bayobozi b’inzego z’ibanze bo mu turere dutandukanye mu Rwanda, bafite aho bahuriye no kubungabunga amazi n’ibidukikije muri rusange, aho biyemeje gushakira umuti inzitizi zishobora gutuma amazi ateza ibibazo.
Vincent de Paul Kabalisa, Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’umutungo kamere ushinzwe imicungire y’amazi, yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda hari amazi ahagije, ariko ko mu gihe adafashwe neza ashobora guteza ingaruka, cyane cyane bishingiye ku bwiyongere bw’abaturage bangiza ibidukikije.
Kabalisa ati “Dufite amazi menshi, ariko araducika, ikibazo dukomeza kugira ni uko tutaragira ubushobozi n’ubumenyi buhagije bwo kuyafata, ugasanga araducika akaduteza ibibazo by’isuri, imyuzure n’ibindi, (…) dukwiye gukora uko dushoboye ayo mazi tukayabika tugashobora kuyageza ku baturage ameze neza”.
Kabalisa yakomeje avuga ko bifuza gukorana n’inzego z’ibanze hagamijwe gufata neza amazi.
Ati “Ibibazo by’ubucukuzi n’imihingire idahwitse, ibibazo by’amashyamba agenda ashira ni bimwe mu biteza isuri ikangiza imigezi, (…) icyo turi kuganiraho ni ukureba uko twagira ubufatanye buhoraho n’abayobozi ndetse n’abaturage bakigishwa gufata neza amazi”.
Bamwe mu bayobozi bafite aho bahuriye n’amazi mu nshingano, bahawe amasomo mu cyiciro cy’inzego z’ibanze, bagaragaje ko aho baturiye hari imigezi yatangiye kwangirika, ariko bemeza ko bafashe ingamba mu buryo bunyuranye, hagamijwe gushaka umuti w’ikibazo cy’amazi kugira ngo adateza ibibazo.
Muri aya mahugurwa yahawe abayobozi b’inzego z’ibanze bafite aho bahuriye n’amazi mu nshingano zabo, hatowe na Komite yo ku rwego rw’igihugu, izagenzura niba ibyemejwe bishyirwa mu bikorwa.
By’umwihariko hakaba hibanzwe ku gufata neza icyogogo cya Nyabarongo, ni ukuvuga amabanga y’imisozi amena amazi mu mugezi wa Nyabarongo.






Ibitekerezo 0