Iki gitaramo cyabereye mu ihema rinini rya Kigali Serana Hotel ku mugoroba wo ku wa 6 Mutarama 2019.
True Promises Ministries imaze kugaragaza ubuhanga mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda yateguye “Himbaza Live Concert” mu ntego yo gushima Imana ku byo yakoze no kuyiragiza umwaka mushya.
Insanganyamatsiko y’iki gitaramo iri muri Zaburi 34:4 “Mufatanye nanjye guhimbaza Uwiteka, dushyirane hejuru izina rye.”
Kuva saa Cyenda z’amanywa imihanda yerekeza aho cyabereye yarimo urujya n’uruza rw’abantu batakanzwe n’imvura yajojobaga.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abakirisitu, abahanzi bahimbaza Imana, abayobozi mu nzego za Leta nka Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard n’abandi.
Abacyitabiriye bashimye Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza kwanyuze mu bihangano by’umwuka by’abahanzi n’amatsinda yagitumiwemo. Benshi bagifashe nk’umwanya wo gutekereza ku mirimo Imana yakoze ku buzima bwabo, bakayiramburira amaboko bayishima.
True Promises yari umutaramyi w’imena yaserutse mu myambaro ibereye ijisho. Abaririrmbyi bayo bakigera ku rubyiniro bakiriwe mu byishimo by’ikirenga, bishimangira urukundo bafitiwe.
Iri tsinda ryaririmbanye n’abitabiriye igitaramo indirimbo 18 zururutsa imitima ziganjemo inshya n’iza kera nka ‘‘My Lord Jehovah’’, ‘‘Mana yacu ’’, ‘‘Narudi ’’, ‘‘Wadushyize ahakwiriye’’, ‘‘Yarabirangije’’, ‘‘Ndaruhutse’’ n’izindi.
Abitabiriye igitaramo banafashijwe kujya mu mwuka n’amatsinda ya Alarm Ministries, New Melody n’abahanzi b’abanyempano barimo Nsabimana Gisèle Precious ubarizwa muri ADEPR, Arsene Tuyi usengera muri Restoration Church na Sam Rwibasira wo muri Bethesda Holy Church.
Umuvugizi wa True Promises Ministries, Mbonigaba Bonnke, yashimye Imana yabashoboje gutegura igitaramo cyagize umumaro ku buzima bw’umwuka ku bacyitabiriye.
Yagize ati “Mu by’ukuri turashima Imana yatubashishije gutarama uyu munsi. Twe ntacyo twakwishoboza tutayobowe n’Umwuka Wera. Turashima Imana n’abantu bose bagize uruhare mu mitegurire y’iki gitaramo.”

True Promises Ministries iritegura kwizihiza imyaka 10 imaze itangiye kwamamaza ubutumwa bwiza mu Rwanda n’i mahanga. Ni mu birori bizahurirana n’igitaramo cyagutse giteganyijwe mu Ugushyingo 2019.
Kuva mu Ugushyingo 2009, True Promises imaze gushyira hanze imizingo ibiri irimo umwe w’amashusho ugizwe n’indirimbo 13 n’uw’amajwi uriho 11.













![Umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana, Sinzabyibagirwa Jean de Dieu [Jado Sinza] aha yari ayoboye bagenzi be baririmbana muri New Melody mu gikorwa cyo guhimbaza Imana](https://spipimg.igihe.com/jpg/umuhanzi_w_indirimbo_zihimbaza_imana_sinzabyibagirwa_jean_de_dieu_jado_sinza_ayoboye_bagenzi_be_baririmbana_muri_new_melody.jpg)





Amafoto: Niragire Trésor Doux




Ibitekerezo 0