Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro. Iri jambo riboneka muri Yesaya 9:5, riri mu yifashishishwa cyane kuri Noheli, Umunsi wizihizwaho ivuka rya Yesu/Yezu Kirisitu.
Kuri ubu amasaha arabarirwa ku ntoki ngo abizera Yesu/Yezu bo mu mahanga n’impugu zinyuranye bizihize umunsi uyu Mwami yavukiyeho.
Umugoroba wo ku wa 24 Ukuboza 2022 ni wo usanga benshi mu bakirisitu n’abizera bateguramo ibitaramo bibinjira muri Noheli.
Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko, amadini n’amatorero atandukanye yateguye imigoroba idasanzwe yinjiza abayoboke bayo mu bihe bya Noheli.
Ni ibitaramo bibanziriza umunsi nyirizina wizihizwaho isabukuru y’amavuko ya Yesu/Yezu.
IGIHE yatembereye mu nsengero zitandukanye ireba uko abakirisitu bizihije umunsi ubanziriza Noheli, kuva muri Kiliziya Gatolika, ADEPR, Zion Temple, River of Joy and Hope Ministries n’ahandi.
Noheli ikomoka ku ijambo ry’Igifaransa “Noël”, na ryo ryavuye mu Kilatini “Natalis” bivuze “umunsi w’amavuko/isabukuru y’amavuko”. Mu Cyongereza Noheli yitwa “Christmas”.
– Muri St Michel, abakirisitu bitabiriye Misa ibinjiza muri Noheli
Mu masaha y'umugoroba, berekezaga mu bitaramo biteguza NoheliAbana ni umwandu uva ku Mana. Ni ingenzi kubereka inzira bakwiye kunyuramo bakayimenyeraAhagana saa Kumi n'Ebyiri na 14, abantu batandukanye baganaga mu Kiliziya ya St MichelBimaze kuba umuco ko umunsi ubanziriza Noheli benshi bajya mu bitaramo byo kuyiteguraKuri St Michel hateraniye abantu b'ingeri zoseAbakirisitu benshi bari bageze mu kiliziya hakiri kareBari batuje biteguye ko misa itangira gusomwaAbakirisitu bari benshi bitabiriye uyu mugoroba w'ibyishimo byo kwakira Umwana Yesu ngo avukire muri boKorali zari ziteguye kuririmba ibihangano bigendanye n'ibihe byo kuvuka kwa Yezu
– Regina Pacis na ho habereye Misa
– Muri ADEPR Nyarugenge bataramye
Muri ADEPR Nyarugenge harimo abakirisitu benshi bitabiriye igitaramo cya NoheliBafashe umwanya wo kuramya Imana bashima Imana ko yabahaye Yesu akabitangiraBamwe mu baririmbyi ba Korali HoziyanaKorali zitandukanye zatumiwe muri iki gitaramoImana yabyiniwe bishyira keraAmaturo ni ingenzi. Buri hose aratangwaUrusengero rwa ADEPR Nyarugenge ururebeye inyuma
– Kwa Prophet Sultan i Nyamirambo bateranye ku bwinshi
Prophet Sultan yavuze ko Umunsi wa Noheli ari ingenzi mu buzima bw'umukirisitu we kuko ari wo ntangiriro yo gucungurwa kweProphet Sultan Eric yari afite akanyamunezaUmuyobozi wa River of Joy and Hope Ministries, Prophet Sultan EricRiver of Joy and Hope Ministries iyoborwa na Prophet Sultan Eric iherereye Cosmos i NyamiramboBegeranye n'Imana birushijeho
– Apôtre Dr Gitwaza yayoboye isengesho ryinjiza abo muri Zion Temple muri Noheli
Apôtre Dr Gitwaza ni we uyobora Zion Temple ku IsiApôtre Dr Gitwaza uyobora Zion Temple ni we wabwirije ijambo ry'ImanaMuri Zion Temple Gatenga abakirisitu bari benshi bagiye kwizihiza umunsi ubanziriza NoheliAbakirisitu bari benshi cyane muri Zion Temple mu GatengaIjambo Noheli rikomoka ku ijambo ry’Igifaransa “Noël”, naryo ryakomotse mu Kilatini “Natalis” bivuze “umunsi w’amavuko/isabukuru y’amavuko”
Ibitekerezo 0