{Mu Rwanda hagiye kubera igiterane ngarukamwaka ‘Abagore twese hamwe 2014’ (All Women Together 2014) kigiye kuba ku nshuro ya 4.}
Nk’uko byatangajwe na Apostle Alice Mignonne Kabera, Umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries, ngo kino giterane uyu mwaka gifite umwihariko.

Yagize ati: {“Umwaka wa 2014, ni igihe Imana ishaka ko Umugore w’umushunemu yubakira icyumba umuhanuzi Elisha. Yatanze icyumba, abona umwana, ibye birarindwa, ndetse n’igihe umwana yapfuye, yarazutse kubw’icyumba yatanze. (2 Abami 4:8). Uyumunsi Imana ntidusaba ibyumba by’amazu yacu, ahubwo iradusaba ko tuyisubiza mu mitima yacu, ibyacu byari byarapfuye bikongera kubaho. Reka twumve ubundi bwiza, Umuhanuzi dufite uyu munsi udahemuka, Udahinduka,uruta Elisha n’abandi, ni Yesu Kristu turaritse mur’iki giterane “Abagore twese hamwe”}
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwabo www.wfm.rw, hari gahunda yateguwe y’ivugabutumwa rizatangwa n’abakozi b’Imana batandukanye bo mu bihugu nka Uganda, Canada, u Rwanda n’ahandi.
Iki giterane kikazamara iminsi 4, aho buri munsi kizajya gitangira saa kumi z’umugoroba (16h00/4pm) kikageza saa tatu z’ijoro, kibera kuri Women Foundation Ministries Kimihurura.
Abari gutegura iki giterane bakaba badutangarije ko Pastor Evah Mugerwa wo muri Uganda, uzwi ku buhamya bwubaka abari n’abategaruguri cyane nawe azaba ari muri iki giterane.
Uretse abashyitsi baturuste hanze bazaba bahari bonyine, ahubwo hazaba hari n’abagore ndeste n’abakobwa baturuste mu ntara zose z’u Rwanda bazatanga ubuhamya bwabo bwo kuva mu gutsikamirwa ujya mu bustinzi.
Hari n’abazafasha mu guhimbaza Imana no kuyiramya bazitabira muri iki giterane harimo Worship team ya Women Foundation Ministries izwi ku izina rya precious stones n’abandi beshi.
Nk’uko buri mwaka biba bimeze, intumbero n’intego y’igiterane ikaba ari “Kuva mu gustikamirwa tujya mu bustinzi” naho insanganyamatsiko ikaba “Umwami Mana yatanze itegeko abagore bamamaza inkuru baba benshi” biboneka mu gitabo cya Zaburi 68:12. Iki giterane “All Women Together 2014” kikazatangira kuva kuwa kabiri tariki 29th Nyakanga 2014 kugeza kuwa Gatanu tariki ya mbere Kanama 2014.


Ibitekerezo 0