{Byari ibidasanzwe kubona abahanzi b’ibyamamare mu muziki nyarwanda bataramirwa n’amakorali atandukanye yo mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.}
Bikunda kubaho gake ko urusengero rwakiriye iki gitaramo rwuzura abandi benshi bagahagarara hanze, nubwo bitababuza kureba, cyane ko rwubatse mu buryo rudafite ibikuta byababuza gukurikira bari hanze yarwo.
Nubwo imvura yakubye mu masaha ya nyuma ya saa sita yo kuri uyu wa 24 Mutarama 2015, ntibyabujije kubona abantu benshi cyane baje guhanga amaso abahanzi bari bamwe mu bagera kuri 20 batumiwe.
Muri iki gitaramo, Pasiteri Eric Ruhangara yatanze ubutumwa, agendeye ku gitekerezo cya Mariya Magadalena wababariwe icyaha cy’ubusambanyi inshuro zirindwi, nyuma akagikira burundu.
Yagaragaje ko ibyamubayeho (Mariya) n’undi wese bya mubaho, atanga ihumure ko ubuzima bwo kumenya Yesu butarangira, kandi uwabumenye aba asabwa kutabwihererana; ati "ubuzima bwa Yesu ni nka filimi y'amaseri, ubuzima bwo kubana na Yesu ntiburangira."

Aba bahanzi barimo King James, Queen Cha, Safi (Urban Boys), Christopher, Tom Close, Producer Clement, Knowless Tonzi, Mwizerwa n’abadi bari batumiwe ngo bakumbuzwe ijuru cyane ko abenshi muri bo bagize kuririmba umwuga usanzwe bavuye muri amwe mu makorali yabaririmbiye.
Ayo makorari yabaririmbiye arimo Ambassadors of Christ yo ku Rusenggero rw’i Remera, Inkuru Nziza yo mu Bibare, Abakurikiye Yesu ku Kacyiru, Maranatha yo kuri APACE, Orion Singers yo mu Rusengero rwa Nyamirambo rusenga mu Gifaransa na Pathmos; aya makorali na yo amaze kumenyekana mu ndirimbo zifite ubutumwa bunyura abatari bake.

Ubuyobozi bw’itorero rya Nyamirambo bwagaragaje ko aba bahanzi batumiwe kugira ngo babereke ko bakibakunda kandi ari abana babo bakwiye gukora umwuga w’ubuhanzi batibagiwe guhimbaza Imana.
Aba bahanzi bagaragaje ko bashimishijwe cyane no kuba batumiwe mu birori nk’ibi byabakumbuje byinshi, cyane cyane nk’abigeze kuririmba muri aya makorali.
King James yagize ati “Ndishimye kandi ndanezerewe kuba naje mu rusengero rw’Imana, mu itorero ryanjye… byanyibukije ibyo bihe by’ibitaramo, akenshi najyaga gusenga ariko kujya mu bitaramo nimugoroba bikangora.”

Yakomeje avuga ko kuba aririmba indirimbo zivuga ku buzima busanzwe bidashobora kumubuza guhimbaza Imana; ati “Imana igira uko ifata ibyayo kandi najye icya mbere ni uko nizera Imana kandi nyikunda nkayihoza imbere y’ibintu byose nkora. Kuririmba mbikora nk’akazi.”
Queen Cha na we ati “ Nabonye amakorali menshi ntari mperutse kubona yateraniye hamwe, ariko mu rusengero ho mpaza buri gihe no ku Isabato naraje! Indirimbo nyinshi aya makorarali yaririmbye ni zo twigiyeho kuririmba.”
Byagaragaye ko abenshi muri aba bahanzi bakuriye mu Itorero ry’Abadivantisiti; bahawe umwanya baririmbira hamwe igice cy’imwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.
Kubwo kunyurwa n’indirimbo zinogeye amatwi kandi zifite ubutumwa bukora ku mirima ya benshi, abitabiriye ntibifuzaga gutaha bitwe n’ibi birori bidasanzwe byakorerwaga abahanzi b’indirimbo z’ubuzima busanzwe.









Ibitekerezo 0