Iryo huriro ryahuje abantu bagera kuri 500 bakora ahantu hatandukanye, hagamijwe ko buri wese wemera Yesu Kirisito nk'Umwami n'umukiza we yagombye kunoza imikorere ye kubw'iterambere ry'igihugu n'icyubahiro cy'Imana.
Pasiteri Jimmy Muyango ashimangira ko buri mukristo asabwa kuba umunyu n'umucyo w'isi. Yongeraho kandi ko akwiye kwerekana ko abakirisitu bamara umwanya munini aho bakorera kurenza ahandi hantu hose bityo ko bagombye kugaragaza Ubwami bw'Imana aho bakorera bitabangamiye akazi bakora.
Pastor John Nga'nga uturuka muri Kenya na Rev Dr Antoine Rutayisire wo mu Rwanda ni bamwe basangije abakirisito inyigisho z’ijambo ry’Imana nk’uko babigenje umwaka ushize.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Reka umucyo wawe urabagirane”.





Ibitekerezo 0