Ibi ni byatangajwe n'ubuyobozi bw’iri torero ryihariye mu njyana gakondo Nyarwanda, bwagarutseho ku wa 19 Ugushyingo 2026 mu kiganiro n’itangazamakuru giteguza igitaramo rizahakorera.
Ni ikiganiro cyabereye muri BK Arena bitegura gutaramiramo ku nshuro ya mbere. Ni igitaramo cyiswe ‘Umurage w’Intore’ gitegerejwe n’abakunzi b’umuco nyarwanda. Kizaba ku wa 21 Ugushyingo.
Bavuze ko ubwoba bwatewe n’uko iyi nyubako idapfa kwisukirwa n’abahanzi bose, dore ko yakira abasaga ibihumbi 10.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yabazaga uko abagize iri torero biyumvaga, ubwo biyemezaga kuzataramira muri iyi nyubako, ubuyobozi bwaryo bwasubije ko bagize ubwoba, ariko baratinyuka kuko bumvaga bashoboye.
Bijyana n’uko ahandi hari munsi ya BK Arena bataramiraga, amatike yacuruzwaga ku bwinshi ndetse no kuba bahuje ibi birori no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 iri torero rimaze rishinzwe, nyuma y’igitekerezo cyo kurishinga cyaje mu 2005.
Umuyobozi w’iri torero, Nahimana Serge, yagize ati “Ubwoba twarabugize ni yo mpamvu twatinze kuza. Ahandi henshi twaciye twagiye tugira abaza kutureba benshi, amatike agashira. Turavuga tuti ‘reka dutinyuke’, cyane ko twizihiza imyaka 20.”
Nahimana yakomeje agaragaza ko batazigera batera intambwe isubira inyuma, ngo bataramire ahantu hari musi ya BK Arena, ndetse ateguza igitaramo bazakorera muri Stade Amahoro mu gihe kiri imbere.
Ati “Ni ugutera iyindi ntambwe. Kandi turahamya ko n’imyaka iri imbere tutazasubira inyuma, tuzakomeza. Nihaza n’indi nyubako irenze iyi, na ho tuzajyayo. Ubutaha tuzajya no muri Stade Amahoro. Byose ni ugutinyuka.”
Kugeza ubu, ubuyobozi bw’iri torero buvuga ko imyiteguro y’iki gitaramo imaze kugera ku kigero cya 95%, cyane ko basigaje kwitoza uyu munsi umwe gusa wo ku wa 20 Ugushyingo.
Ubu buyobozi bwanijeje ko nta kibazo kizabaho cyo kwinjira mu kavuyo gashobora guterwa n’umukino bizabera umunsi umwe aho ikipe ya APR FC izaba icakirana na mukeba wayo Rayon Sports.
Ni mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, BK Pro League, uzabera muri Stade Amahoro yegeranye na BK Arena bazataramiramo.







Ibitekerezo 0