{“Yarutanagishije Umuco” ni igitaramo cyateguwe n’itorero Indangamirwa riherutse kwegukana Salax Award 2011 kizabera ku Gicumbi cy’Umuco mu ihema rinini rikunze kuberamo ibitaramo, riba muri stade Amahoro i Remera aharebana n’umuryango wa 10 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ukuboza 2012.}

Gatari Egide, Umuyobozi w’Itorero Indangamirwa, yadutangarije ko iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuco wa Kinyarwanda, babicishije mu ndirimbo, imbyino no kumurika imyambarire yarangaga abanyarwanda ba cyera. Bakazaboneraho no kwifuriza ababyeyi, abavandimwe n’inshuti z’Indangamirwa, Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2013.

Umuyobozi w’indangamirwa akaba yashoje ikiganiro yagiranaga na IGIHE akangurira buri muntu wese kuzaza kwirebera imishayayo n’imishagiriro y’abakobwa b’Indangamirwa, ibyivugo ibisigo n’imihamirizo y’intore tutaretse n’imurika ry’imyambaro yarangaga abakurambere.

Kwinjira muri icyo gitaramo ni amafaranga y’u Rwanda 4000 ku muntu umwe na ho uzaba aherekejwe akazishyura amafaranga 7000. Mu myanya y’icyubahiro bizaba ari amafaranga 10000, na ho abazaba baje nk’umuryango bane, bazishyura amafaranga y’u Rwanda 15000.