Abaririmbyi bafite amazina akomeye ku rwego mpuzamahanga, Olamide wo muri Nigeria na Bien wo muri Kenya, bafatanyije n’abo mu Rwanda gushimisha Abanyarwanda mu gitaramo giherekeza imikino ya BAL cyabereye Zaria Court.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, tariki ya 31 Gicurasi 2026, abakunzi b’umupira w’amaguru, Basketball n’umuziki, bahuriye Zaria Court ahabereye iki gitaramo cyiswe ‘Party Next Door: BAL Edition’.
Nyuma yo gukurikira umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wasize Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa itsinze Arsenal yo mu Bwongereza, Zuba Mutesi na Rock Try bafashe umwanya wo kuyobora igitaramo cyari gitegerejwe na benshi.
Umuhanzi RLutta yabanje ku rubyiniro aririmba indirimbo ze nka Umeze Bon, Hold my hand n’izindi, hakurikiraho Logan Joe waririmbye Tricky, Kibonumwe, Ntiwamvamo, Whatever na Treasure.
Amasaha yari atangiye gukura, hajyaho umuhanga mu kuvanga imiziki akanaririmba ukomoka muri Afurika y’Epfo, Zakes Bantwini, amara hafi isaha yose ari gucuranga imiziki yanyuze benshi kugeza ahaye umwanya Olamide wari utegerejwe.
Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria wari uririmbiye mu Rwanda bwa mbere, yaririmbye indirimbo ze zose zakunzwe mu Rwanda no muri Afurika yose, yaba izo yakoze wenyine n’izo yafatanyije n’abandi bahanzi.
Izo ndirimbo ni Jinja, infinity yafatanyije na Omah Lay, Hello Habibi yafatanyije na Russ, Turn Up, Reggae Blues yakoranye na Iyanya, Kcee na Orezi, Fada Fada yakoranye na Phyno.
Izindi ndirimbo yaririmbye ni The Money, Don’t Stop, Shoki, Motigbana, Goons Mi, Issa Goal, Science Student, Story of the Gods na Bobo.
Mike Kayihura ni we wakurikiyeho ku rubyiniro, aririmba indirimbo zirimo Zuba, Anytime, Tuza, Come on, ageze kuri Yububu yayifatanyije na Kid from Kigali bayikoranye, hanyuma baha umwanya Dj Marnaud wavanze imiziki anaririmba indirimbo ye Puresha.
Bien wo muri Kenya ni we waririmbye bwa nyuma, ariko ababazwa n’uko amasaha yari yagiye ntabashe guha Abanyarwanda ibyishimo nk’uko we yabyifuzaga, agaragaza ko yifuza “kuzongera kuririmbira mu Rwanda hari umwanya uhagije.”
Gusa ntibyamubujije kwigarurira imitima ya benshi aririmba Lost & Found, Sura Yako, Too Easy, Chikwere, Extravaganza, Ayayaah yakoranye na Joshua Baraka na Element Eleéeh, aririmba Extra Pressure, All My Enemies are Suffering na Finale ikunzwe cyane i Kigali.
Iki gitaramo cyaherekeje imikino ya nyuma ya Basketball Africa League iri kubera mu Rwanda, aho umukino wa nyuma uhuza RSSB Tigers BBC yo mu Rwanda na Petro de Luanda yo muri Angola, kuri iki Cyumweru.
Uyu mukino uteganyijwe kubera muri BK Arena kuri iki Cyumweru, ariko abo amatike yashiriyeho bakaba bazakurikirana umukino kuri Zaria Court.
Abanyamahanga batuye mu Rwanda na bo ntibatanzwe mu birori byabereye muri Zaria Court byo guherekeza BAL 2026Umuririmbyi Rlutta yabanje ku rubyiniro asusurutsa abakunzi be mu ndirimbo zirimo Umuze bonVisit Rwanda ni umwe mu baterankunga bakuru ba BALAmatike y'iki gitaramo cyiswe 'Party Next Door: BAL Edition' yaragurishijwe arashiraAbari muri hoteli ya Zaria Court na bo baterga akajisho ku hari kubera ibiroriZaria Court ni hamwe mu habera ibitaramo bikomeye muri KigaliAbakunzi ba Arsenal bari bishimye nubwo batakaje Igikombe cya UEFA Champions LeagueUmufana ukomeye wa Olamide yari amutegerezanyije amatsiko menshiNo muri hoteli ya Zaria Court wahageraga ugasanga hatunganyije bijyanye n'irushanwa rya BALAbakunda ibirori muri Kigali bari babonye aho kwidagaduriraUmuririmbyi Rlutta ari gususurutsa abakunzi b'umupira w'amaguru n'ibitaramoLogan Joe ni we wagiye ku rubyiniro bwa kabiriLogan Joe yaririmbye indirimbo zirimo iyitwa TrickyAbakobwa b'i Kigali bari babukereye muri ibi biroriZakes Bantwini yagiye ku rubyiniro ategerejwe cyaneZakes Bantwini wo muri Afurika y'Epfo amenyereweho kuvanga imiziki bya gihangaZakes Bantwini avanga imiziki akanaririmbaUbwo Zakes Bantwini yari ku rubyiniro abafana bamwishimiyeHari abahisemo guhuza ibirori no kwica icyakaClare Akamanzi uyobora NBA Africa (wambaye umukara) yitabiriye iki gitaramoAbitabiriye ibirori bari bakoze ku myambaro yabo ikeyeClare Akamanzi uyobora NBA Africa, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire na Perezida wa FIBA Africa, Anibal Aurelio Manave bitabiriye iki gitaramoByari ibyishimo kuri DJ Spinny na DJ Etania bagezweho i KampalaAba basohokanye muri iki gitaramo batahana n'ifoto y'urwibutsoAbatunganyiriza abantu ibyo kunywa na bo bari bahariIcyo kunywa buri muntu yifuzaga yakibonagaUmuhanzi Kenny Sol yari muri iki gitaramo gushyigikira bagenzi beInkumi z'i Kigali zari zabukereyeAbafata amashusho n'amafoto na bo banyuzagamo bakayafatwaDj Sonia ni umwe mu bakobwa bavanga imiziki bagezweho i KigaliWari umunsi udasanzwe ku bakunda gusohokera mu bitaramoMbere y'uko abahanzi bajya ku rubyiniro inshuti zaganiraga bitandukanyeRocky Kimomo usobanura filime, Kadaffi Pro ufata amashusho na Emmy Ikinege bari mu bitabiriye ibi biroriOlamide yagezweho benshi bamushakaIndirimbo za Olamide ziri mu z'Abanya-Nigeria zakunzwe mu RwandaOlamide ari mu bahanzi bakunzwe i KigaliOlamide yaririmbye indirimbo ye Bobo yakirwa nezaOlamide yaririmbye indirimbo ze hafi ya zose zakunzweOlamide yaririmbaga abafana bakamufasha kuko nyinshi mu ndirimbo ze bari baziziOlamide yaririmbye indirimbo yise Shoki yakunzwe n'urubyiruko rwinshi mu myaka yashizeInkumi zitabiriye iki gitaramo zagaragazaga akanyamunezaWari umunsi udasanzwe wahuje abakunda umupira w'amaguru, Basketball n'umuzikiMike Kayihura yaririmbye indirimbo zitandukanyeAbafana ba Arsenal basohokanye n'inshuti zabo mu biroriMike Kayihura yashishimije abari bitabiriye mu bihangano bye byakunzweMike Kayihura yaririmbye indirimbo ye yise Come One iri mu zikunzwe muri iyi minsiUmukunzi wa PSG yerakanye ko ari kwishimira ko bongeye kwisubiza UEFA Champions LeagueDJ Marnaud ni umwe mu bamaze kwigwizaho igikundiroDJ Marnaud n'abamubyinira baserukanye ku rubyiniroDJ Marnaud yaririmbye indirimbo ye ikunzwe yise PureshaAbari muri ibi birori ntibakanzwe n'amasaha akuzeAbakunzi b'umuziki wa Bien bishimiye kumwakiraBien wo muri Kenya yagiye ku rubyiniro nyumaBien yaririmbye indirimbo ye Chikwere abyinirwa n'intore za KinyarwandaBien yaririmbaga afashwa n'abafanaDJ Spinny uri mu bakunzwe muri Uganda yagaragaye muri iki gitaramoAbarimo Ish Kevin, Logan Joe na Bruce The 1st bagaragaye muri iki gitaramo
Ibitekerezo 0