{Mu muhango wo gutanga ibihembo bya Salax Awards uteganijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2013 muri Serena hotel, abahanzi Bushayija Pascal waririmbye indirimbo yitwa “Elina” na Shyaka Gerard waririmbye “Delira” bazongera guseruka imbere y’imbaga y’Abanyarwanda bazaba bakurikiye uyu muhango.}
Ubusanzwe umuhango wo gutanga ibi bihembo ukunze kurangwa n’udushya, mu mwaka ushize uretse kuba umusaza Makanyaga Abdul yararirimbye, habayeho no gushimira ndetse no guha icyubahiro umusaza Sentore wari umaze iminsi yitabye Imana.
Mike Karangwa umwe mu bagize ubuyobozi bw’Ikirezi Group butegura Salax Awards yatubwiye ko bahisemo kugarura umusaza Bushayija Pascal waririmbye indirimbo yitwa “Elina” Gerard Shyaka waririmbye “Delira” kuko usanga hari abahanzi baba barakunzwe n’ibihangano byabo bigakundwa, nyamara muri iki gihe ugasanga batagihabwa agaciro kandi ariko Salax Awards iharanira.
Elina bakundaga kwita “Elina mwana nkunda” yakunzwe mu myaka ya za 80, mbere y’umwaka wa 1985 na ho “Delira” yo yakunzwe nyuma y’imyaka ya za 87, kugeza mu myaka ya za 90 igikunzwe, ndetse usanga no muri iki gihe hari aho igicurangwa.
Aba bombi ni bamwe mu bahanzi bagize indirimbo zakunzwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakiriho, ariko ugasanga basa n’abahagaritse ubuhanzi cyangwa ugasanga baba basigaye baririmba byo kwishimisha cyangwa mu birori biciriritse.
Salax Awards ni ibihembo bihabwa abahanzi ba muzika bitwaye mu mwaka ushize by’umwihariko muri uyu mwaka hakazahembwa abahanzi bitwaye neza mu mwaka wa 2012.

Ibitekerezo 0