{Abakobwa beza bashinguye, ab’inzobe, ab’imibiri yombi, abazi kumwenyura neza badasekana imbereka, ab’ikimero cyiza bazi no gutambuka nk’inyambo…ariko banafite mu mutwe hafungutse n’ibindi, ng’iyo ingeri y’abakobwa 15 bahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda 2014, uzatorwa kuwa gatandatu tariki 22 Gashyantare 2014.}

Iki gikorwa gitegurwa na Minisiteri y’umuco na siporo ifatanyije na East African Promoters hamwe na Rwanda Inspiration Back Up, cyatangiriye mu ntara zose z’ u Rwanda aho buri ntara n’Umujyi wa Kigali byabashije gutoranya abakobwa 3 babahagarariye.

Mu gihe kingana n’ibyumweru 2, abakobwa bari muri iri rushanwa bari mu myitozo aho batozwa ku bintu bitandukanye harimo kuvuga mu ruhamwe, kugenda neza, kwifotoza, guhugurwa ku muco gakondo nyarwanda n’ibindi.

Hagati aho, buri muntu wese ukurikirira hafi iki gikorwa yibaza umukobwa uzabasha gutwara iri kamba, ryambawe bwa mbere mu Rwanda mu 1994 na Miss Uwera, rikaza kwambikwa Bahati Grace muri 2009 rikaba ryaherukaga kwegukanwa na Kayibanda Mutesi Aurore mu 2012.

Bahati Grace n'ibisonga mu mwaka wa 2009, ubwo yatwaraga iri kamba.
Bahati Grace n'ibisonga mu mwaka wa 2009, ubwo yatwaraga iri kamba.
Uwera Dalila wabaye Nyampinga wa mbere w'u Rwanda
Uwera Dalila wabaye Nyampinga wa mbere w'u Rwanda
Kayibanda Mutesi Aurore wari ufite iri kamba kuva muri 2012 kugeza ubu.
Kayibanda Mutesi Aurore wari ufite iri kamba kuva muri 2012 kugeza ubu.

Abahatana batorwa hakurikijwe iki? N’ubwo hataratangwaza ikizakurikizwa mu gutora bwa nyuma Nyampinga w’ u Rwanda 2014, mu majonjora amanota yatangwaga muri ubu buryo: Hari beauty (ubwiza bw’umukobwa) byahabwaga 25% ; Elegancy (Uko ahagarara, uko agenda n’uko yambara akaberwa) kuri 25% ; uko yisobanura, uko yigirira icyizere (confidence) bifite 20% ; ibiri mu bisubizo asubiza, cyangwa ubumenyi afite (content) bifite 30%.

N’ubwo bishobora guhinduka mu manota ibi byahabwaga kuko n’amajwi y’abatoreye kuri interineti na SMS bizahabwa umwanya, nta kabuza ko bizitabwaho.
Abahatana ni bande?

-Kayitesi Lydie, uyu mwari afite imyaka 21 y’amavuko,areshya na 1m77 ari mu bahagarariye intara y’Amajyepfo aho yiga mu mwaka wa 2 muri Kaminuza y’ u Rwanda i Huye mu ishami ry’ubwubatsi (Genie Civil).

-MPOGAZI Vanessa, Uyu mukobwa wahize abandi mu ntara y’Uburengerazuba, afite imyaka 19 y’amavuko, akaba areshya na 1m78.

-Urwibutso Emmanuella Erica, uyu mukobwa watorewe mu mujyi wa Kigali, afite imyaka 19 y’amavuko, akaba areshya na 1m70.

-Mahoro Anesie, umwari w’imyaka 21 y’amavuko ureshya na 1m70, ni umwe mu batorewe guhagararira intara y’Uburengerazuba.

-Umutoniwase Marlene, uyu mukobwa afite imyaka 23 y’amavuko, aresha 1m70 akaba ari mu bahagarariye intara y’Amajyaruguru.

-Ruth UWERA, Uyu mwari ureshya na 1m76, afite imyaka 22 y’amavuko akaba ari mu batorewe guhagararira intara y’Uburasirazuba.

- Akineza Carmen, uyu ni ubwa kabiri yitabira iri rushanwa, yiga muri Kaminuza y’ u Rwanda muri CBE, afite imyaka 22 y’amavuko, akareshya na 1m80, ari mu bahagarariye umujyi wa Kigali.

-Hitayezu Belyse, afite imyaka 19 akareshya na 1m80, ni umwe mu bahagarariye Intara y’Amajyepfo akaba ari nawe wabaye Nyampinga waho.

- Akiwacu Colombe, uyu mukobwa afite imyaka 20 y’amavuko, akareshya na 1m75 akaba ari mu bahagarariye intara y’Iburasirazuba.

-Isimbi Melissa, afite imyaka 21 y’amavuko, areshya na 1m73 akaba yaratorewe mu ntara y’Amajyaruguru.

-Dukunde Mouna, umwe mu bakobwa bakiri bato mu bahatana kuko afite imyaka 18 y’amavuko, areshya na 1m70 akaba ari mu bahagarariye intara y’amajyepfo.

-MUKAYUHI Yvonne, umukobwa wigeze kuba nyampinga uhiga abandi mu migenzo n’indangagaciro bibereye abanyarwandakazi muri Ecole Notre Dame de la providence Karubanda (ENDPK), ubu afite imyaka 23 y’amavuko, akaba areshya na 1m80. Yatowe mu bahagarariye intara y’Iburasirazuba.

-Uwase Merveille, Umwe mu bakobwa bahatanira iri kamba ahagarariye Uburengerazuba, afite imyaka imyaka 21, akaba areshya na 1m73.

-Uwera Nadia, afite imyaka 22 y’amavuko. Areshya na 1m73 akaba ari mu bakobwa 3 bahagarariye Umujyi wa Kigali.

-AGASARO Grace, uyu ni umwe mu bakobwa bahagarariye intara y’Amajyaruguru, afite imyaka 23 y’amavuko akaba areshya na 1m70.

Ese ni inde uha amahirwe yo kwegukana iri kamba?

[email protected]