Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yasezeranye na Uwicyeza Pamella mu birori binogeye ijisho byabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyi wa Gatandatu, Meddy na Diamond Platnumz bamugenera ubutumwa bunyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.
The Ben na Pamella babanje gufata amafoto mbere yo guhabwa ibyicaro, mu muhango witabiriwe n’inshuti, imiryango baturutse hirya no hino ku isi. Hari abaturutse muri Canada, Leta zunze ubumwe z’Amerika, u Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania n’ahandi.
Umuhanzi Meddy usanzwe afatwa nk’umuvandimwe wa The Ben yagize inzitizi ntiyaboneka ariko agenera ubutumwa The Ben na Pamella.
Ni ibirori byasusurukijwe mu buryo bwa Kinyarwanda aho Itorero Inganzongari ryabyinnye rikanaririmbira Abageni n’abashyitsi. Abahanzi bagezweho muri iyi minsi Chriss Eazy, Shemi na Okkama batunguye The Ben na Pamella babaririmbira Rahira imaze imyaka 13 igiye hanze. Ni indirimbo The Ben yakoranye na Liza Kamikazi wanatashye ubu bukwe.
Meddy utahabonetse yatanze ubutumwa mu mashusho, avuga ko bitamukundiye kuhagera kubera impamvu zinyuranye.
Ati “Akazi n’ibindi bitandukanye byatumye ntaboneka. The Ben na Pamella turabashyigikiye. Mbifurije kugira ubukwe bwiza, urukundo ruzabe rwinshi. Imana izabahe Umugisha”.
Umuhanzo wo muri Tanzania, Diamond Platnumz na we yifurije The Ben na Pamella kuzagira urugo rwiza no kwibaruka.
Mu bandi bifurije urugo rwiza aba bageni harimo Ommy Dimpoz wasobanuye ko amaze imyaka myinshi ari inshuti na The Ben na Pamella.
Yabageneye ubutaka ku bwo afite iwabo i Zanzibar nk’impano.
Ati “Mfite ubutaka i Zanzibar mbahayeho igice kuko ndabakunda”.
Umubyeyi wa Pamella na we yabasabiye umugisha ku Mana, abifuriza kuzagura urugo rwiza.
Ati “Pamellaa yambereye umukobwa mwiza azagire urugo ruhire”.
Umubyeyi wa Mama wa The Ben na we yavuze ko ashimira abantu bose basengeye ubukwe bw’abana babo.
Yasabye The Ben na Pamella kumufata nka mama wabo aho kumufata nka nyirabukwe.
Yabahaye impano ya Bibiliya ndetse abifuriza ijuru.
Ibirori byo kwakira abatumiwe byaranzwe no gutanga impano no kubyina dore ko hari abahanzi benshi.
Ommy Dimpoz na Producer Clement baganiraUmuhanzi Shemi usanzwe ari mwishywa wa The Ben yasusurukije abantu mu bukwe bwa NyirarumeYvanny Mpano na Dj Bob bicaye mu myanya y'imbere muri Kigali Convention CentreUwamahoro Malaika yari mu bitabiriye ubukwe bwa The Ben na PamellaThe Ben na Pamella basutse Champagne yo gutangiza ibirori byo kwakira abitabiriye ubukwe bwaboThe Ben na Pamella binjiye ibitwenge ari byoseThe Ben na Pamella ubwo batangizaga ibi birori byabereye muri Kigali Convention CentreThe Ben na Pamella bafashe ifoto y'urwibutso na Gen (rtd) James KabarebeThe Ben na Pamella basukirwa Divayi yo gutangiza ibi biroriThe Ben na Pamella ubwo binjiraga muri KCCThe Ben yabanje kwitera igitambaro giherekeza ikote, yinjira afashe ikiganza cya PamellaThe Ben yari yishimye bidasanzweThe Ben yageze ubwo afatanya na Niyo Bosco gutaramira abitabiriye ubu bukweThe Ben yanyujijemo yibutsa abitabiriye ko ari umwe mu bahanzi bashoboye umuzikiThe Ben yanyuzagamo akunama akabyina gatoThe Ben yashimiye Ommy Dimpoz witabiriye ubutumire bweTom Close na David Bayingana basanzwe ari inshuti za hafi za The Ben bari mu bitabiriye ubu bukweUbwo abaherekeje The Ben na Pamella binjiraga muri Kigali Convention CentreUbwo Itorero Inganzo Ngari ryinjizaga The Ben na Pamella muri Kigali Convention CentreUbwo Mama Pamella yafata ijambo mu bukwe bw'umukobwa we na The BenThe Ben na Pamella basabye abitabiriye kuzamura ibirahure by'ibyo kunywa mu rwego rwo kwishimira ubu bumweAha The Ben na Pamella bakataga umutsimaMuyoboke Alex wabaye umujyanama wa The Ben yari mu bitabiriye ubukwe bw'uyu muhanziMwiseneza Josiane wamamaye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, ari mu byamamare byakereye ibi biroriOkkama, Chriss Eazy na Shemi ubwo bataramagaOkkama, Producer Kooze, Producer Element na Rwiyemezamirimo Noopja n'umufasha we bitabiriye ubukwe bw'inshuti yabo The BenThe Ben akaboko ka Pamella ntiyifuzaga kukarekuraThe Ben na Pamella bacaniwe icyuma kirekura umwotsi kizwi nka 'Smoke Machine' ubwo binjiragaProducer Bob Pro yitabiriye ubukwe bw'inshuti ye The BenGen (rtd) James Kabarebe aganira na Jimmy Muyumbu, umuhanzi w'indirimbo zihimbaza ImanaRtd Gen (rtd) James Kabarebe yitabiriye ubukwe bwa The Ben na PamellaGen (rtd) James Kabarebe yashimiye The Ben ku bw'urugendo rushya atangiyeSadate Munyakazi n'umugore we batashye ubukwe bwa The Ben na PamellaOlivis wahoze mu itsinda Active Again n'Umukinnyi wa Sinema Yvan bari mu bitabiriye ubukwe bwa The Ben na PamellaOmmy Dimpoz aganira na Ishimwe Clement uyobora Kina MusicOmmy Dimpoz yatangaje ko ari inshuti ihambaye ya The BenOmmy Dimpoz yapfukamye arata amashimwe The BenOmmy Dimpoz yishimiye gutaha ubukwe bw'inshuti ye The BenOmmy yahaye ubutaka The Ben buherereye mu mujyi wa ZanzibarPamella mu ikanzu y'umweru n'indabo mu ntoki, yari akeye ku munsi w'ubukwe bwePamella n'umugabo we The Ben bishimiye indi ntambwe bateye mu buzimaAbakinnyi ba Ruhago Rwatubyaye Abdul na Abed bari mu baje gushyigikira The Ben na PamellaBaad Rama, Uncle Austin na Marina babukereye muri ubu bukweCadette Umukundwa ugezweho ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yitabiriye ubukwe bwa The Ben na PamellaChriss Eazy ugezweho mu ndirimbo 'Bana' yaririmbiye The BenChristelle Kabagire ukorera RBA ari mu bitabiriye ubu bukweDimpoz ubwo yasuhuzaga PamellaIsrael Mbonyi na David Bayingana bitabiriye ubukwe bwa The Ben na PamellaJack B afatana ifoto na The BenK8 Kavuyo ari mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa The BenLiza Kamikazi na The Ben baganiraMunyakazi Sadate wabaye umuyobozi wa Rayon Sports, ari mu bitabiriye ibirori byo kwakira abatumiwe mu bukwe bwa The Ben na PamellaAbakobwa bagize itorero Inganzo Ngari ubwo bari bari kuririmba
Ibitekerezo 0