Abahanzi n’abakunzi b’ibihangano by’icyamamare muri Hip Hop Tupac Shakur Amaru bo mu Rwanda, barategura igitaramo cyo kumwibuka kizaba kuwa 13 Nzeli, guhera saa mbiri z’umugoroba kugeza mu gitondo.

Muri iki gitaramo, hazaba hari bamwe mu bahanzi b’abaraperi mu Rwanda barimo Pacson, Bul lDogg, PF’la, Kadunde Style n’abandi.

Iki gitaramo kizaba gifite umwihariko w’uko hazerekanwamo filimi ivuga ku mateka yimbitse yaranze ubuzima bwa Tupac. Hateganijwe ko mu bazitabira iki gitaramo harimo n’abahanzi baturutse hanze y’u Rwanda bataratangazwa.

Muri iki gitaramo hazabaho gusabana hagati y’aba bahanzi ndetse n’inshuti z’iki cyamamare.

Ntakirutimana Diogène umenyerewe ku izina rya CAGUWA, ni umwe mu bakunzi b’ibihangano bya Tupac akaba n’umwe mu bajya bafasha cyane abategura ibi bitaramo. Avuga ko kuri uyu munisi bizaba ari ibidasanzwe kuri we kuko azarushaho kuzirikana kuri iki cyamamare agenderaho cyane mu buzima bwe bwose.

Aganira na IGIHE yagize ati ”Nkurikije ubuhamya, ubutumwa ndetse n’ amakuru mfite yaranze uyu mugabo nsanga abantu bakagombye guharanira kwitangira no gufasha ababaye kuko niwo mugambi nyawo w’ Imana k’ ubuzima bwa muntu”.

Kuri we avuga ko Tupac Shakur atapfuye kuko bahorana iminsi yose. Agira ati ”Sinemerana n’abavuga ko Shakur yapfuye kuko ubumuntu bufatanyije n’ubuntu ntibishobora gupfa na rimwe”.

Yongeraho ati ”Ngendeye ku inyurabwenge yanjye nsanga rero uyu mugabo akiriho kuko ibihangano n’umumaro yagize byivugira kugeza magingo aya naho abo bashaka kumusebya ntawakwirengagiza ko “ntawuvugwa neza na bose”.

Igitaramo cyo kwibuka Tupac kizaba kuwa 13 Nzeri, umunsi yapfiriyeho arashwe mu 1996. Kizabera muri Quelque Part Restaurant iherereye mu muryango wa 108, mu nyubako yo kwa Rubangura mu mujyi wa Kigali.