Iri serukiramuco ryiswe ‘Iwacu Muzika Festival 2019’ rizanyura mu ntara enye z’igihugu n’Umujyi wa Kigali rigiye guhuriramo abahanzi batandukanye b’ibikomerezwa mu muziki nyarwanda.
Abahanzi bitezwe barimo Nsengiyumva François wamamaye nka Igisupusupu, Orchestre Impala, Bruce Melodie, umuraperi Jay Polly, Jules Sentore, Allioni na Yverry ni bo basusurutsa abakunzi b’umuziki batuye hafi y’Ibirunga.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE mbere y’uko igitaramo gitangira bavuze ko bishimiye kuba iri serukiramuco rigiye gutangirira iwabo.
Harindabayo Gilbert ati “Uriya muzehe ngo ni Nsengiyumva ni we nje kureba cyane ahubwo batinze gufungura ngo twinjire gusa nje gufana n’abandi bahanzi barimo Bruce Melodie.”
Nyiramahirwe Alphonsine we yavuze ko “Iki gitaramo nacyiteguye, biranshimishije kuba kigiye kubera hano i Musanze, nje kureba wa muhanzi waririmbye Mariya Jeanne. Niteze uburyohe bw’umuziki.”
Umunyamakuru wa IGIHE ubwo yatemberaga mu Mujyi wa Musanze yabonye abantu batandukanye bari kugana aho igitaramo kigiye kubera muri Stade Ubworoherane.
Ahagana saa tanu z’amanywa hanze ya Stade hari urujya n’uruza rw’abantu bari bakereye kwitabira igitaramo no guha ijisho abahanzi basanzwe bakunda cyane.
Abenshi bumvikanye bavuga bati ‘dutegereje kureba ‘Igisupusupu’ bavuga ko bategerezanyije amatsiko menshi y’uko yitwara ku rubyiniro.
Iki gitaramo cyari giteganyijwe gutangira saa saba z’amanywa ariko amasaha yigijwe inyuma ho gato kubera imvura yatangiye kujojoba mu kirere cy’I Musanze hafi n’imisozi miremire yo mu Birunga.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu mu myanya isanzwe ndetse na 2 000 Frw mu y’icyubahiro.


















Amafoto: Muhizi Serge
Video: Hakizimana Alain




Ibitekerezo 0