Iki gitaramo cyiswe ‘Kivu Boat Party’ kigiye kuba ku nshuro ya Kabiri. Kizabera i Rubavu ku wa 22 Ukuboza, gihurize hamwe abaturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Daniel G. Mahe, umwe mu bateguye ‘Kivu Boat Party, yavuze ko bazamara amasaha arenga atandatu mu byishimo hejuru y’ikiyaga cya Kivu, mu bwato bufite ubushobozi bwo kwikorera toni 150 bugatwara abantu 700 n’ibikoresho nkenerwa byose.
Iki kirori cyanyuze abaheruka kucyitabira kubera umunyenga n’uburyohe bidagaduyemo, barya bananywa ibyo bifuza kandi bihendutse. Kuri iyi nshuro bazurira ubwato saa tanu z’amanywa kuri Gisenyi Palm Beach.
Mahe yavuze ko umutekano uzaba ucunzwe neza n’inzego zirimo izishinzwe umutekano wo mu mazi.
Ati “Umutekano uzaba ucunzwe neza cyane n’Ingabo n'abapolisi bazaduherekeza mu rugendo rwose n’amato yabo yabugenewe, imyenda yagenewe kwambarwa n’abari mu bwato izaba ihari n’ibindi.”
Urugendo ruzaba rubereye abanyabirori mu njyana zitandukanye zizaba zivangwa n’abagezweho mu kuvanga imiziki barimo DJ Infinity na DJ Marnaud uherutse gutumirwa na Wizkid muri Nigeria, DJ Tyga n’abandi.
Urugendo ruzakomereza mu bice bya Karongi, bagaruke i Rubavu sa kumi n’ebyiri, ibirori bikomeze. Ku bijyanye n’amatike, hari ay’ibihumbi 25Frw n’aya VIP y’ibihumbi 35Frw.
Mahe yavuze ko Serivisi bazahabwa ari zimwe ariko bazaba bari ahantu hatandukanye, abafite tike za VIP bazaba imbere ku bwato, ahasongoye naho izindi bajye hejuru ku bwato.
Mahe yashimiye abafatanyabikorwa b’iki gitaramo barimo inzego za Leta, iz’umutekano, Ikigo gishinzwe gutegura inama mu Rwanda (RCB) n’abandi.
Iki gitaramo gifite Tickets ziri ku mubare, ziri kugurishirizwa muri Neo Café muri 4G square no mu Kiyovu, Just Chill (M.Peace Plaza), Delizia Italiana (Kigali Heights), Marnaud’s Bar, ahahoze hitwa OGOPOGO cyangwa umuntu agahamagara kuri 0788988886 na 0788905584.
Kivu Boat ya Mbere yabaye umwaka ushize, abakoze ibirori byo mu mazi barengaga 500 ariko abitabiriye igitaramo cya nyuma barengaga 2000.











Ibitekerezo 0