{Akineza Carmen w’imyaka 22 , Urwibutso Emmanuel Erica w’imyaka 19 na Uwera Nadia w’imyaka 23 nibo batorewe kuzahagararira Umujyi wa Kigali mu marushanwa ya Nyampinga w’ u Rwanda (Miss Rwanda 2014) , amarushanwa ategurwa na Minisiteri y'umuco na siporo ikatanyije na EAP na Rwanda Inspiration Back-Up akazasozwa kuwa 22 Gashyantare 2014 i Kigali.}

Akineza Carmen wahize abandi bakobwa bari bahanganye.
Akineza Carmen wahize abandi bakobwa bari bahanganye.
Carmen Akineza, ibyishimo byamurenze ubwo yumvaga bamuhamagaye ko abaye Miss Kigali
Carmen Akineza, ibyishimo byamurenze ubwo yumvaga bamuhamagaye ko abaye Miss Kigali

Mu birori byatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice, imbere y’akanama nkemurampaka kagizwe na Mike Karangwa, Wilson Muyenzi na Murenzi Jolie n’imbaga y’abanya-Kigali bari bitabiriye ibi birori, abakobwa 6 nibo bemerewe kwiyerekana banabazwa ibibazo ngo baze gutorwamo 3 bahagararira umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2014.

Wilson Jolie nibo batangaga amanota
Wilson Jolie nibo batangaga amanota
Abakobwa batandatu nibo bari bujuje ibisabwa ngo barushanwe
Abakobwa batandatu nibo bari bujuje ibisabwa ngo barushanwe

Nyuma yo gutambuka biyereka, nyuma yo kwibwira abari aho banasobanura ikibazo rusange kibaza impamvu yatumye bitabira irushanwa, nyuma yo kongera kubazwa ikibazo cyihariye bitewe n’icyo batomboye, hahise hatangazwa umukobwa umwe ukurwamo hasigara 5 bakomeje mu cyiciro cya kabiri.

aba nibo bakobwa 5 barenze icyiciro cya mbere cy'amajonjora, nyuma yo kubazwa ibibazo.
aba nibo bakobwa 5 barenze icyiciro cya mbere cy'amajonjora, nyuma yo kubazwa ibibazo.

Abakobwa basigaye bahatana bongeye kubazwa ku yindi nshuro nabwo hatangwa amanota maze akanama nkemurampaka kongra gutangaza amanota biza kurangira umujyi wa Kigali ubonye abawuhagararira mu marushanwa ya Nyampinga w’ u Rwanda 2014.

Nk’uko byaje gutangazwa n’abagize akanama nkemurampaka, Uwitwa Akineza Carmen niwe waje gutangazwa ko ari Nyampinga wa Kigali, igisonga cya mbere yabaye Urwibutso Emmanuel Erica naho Uwera Nadia aba igisonga cya kabiri. Aba uko ari 3 bakaba bujuje umubare w’abakobwa 15 babashije kurenga amajonjora mu gihugu cyose bakazatorwamo Nyampinga w’igihugu n’abamugaragiye.

Umushyitsi mukuru muri ibi birori, Bwana Makuza Lauren wari uhagarariye Minisitiri w'umuco na siporo atanga igihembo cy'ishimwe kuri Carmen.
Umushyitsi mukuru muri ibi birori, Bwana Makuza Lauren wari uhagarariye Minisitiri w'umuco na siporo atanga igihembo cy'ishimwe kuri Carmen.

Carmen Akineza watorewe kuba Miss Kigali si ubwa mbere yitabira iri rushanwa kuko mu irushanwa riheruka rya Miss Rwanda yari mu bahataniraga ikamba aho yari ahagarariye intara y’Uburasirazuba. Uyu mukobwa yigeze no kuba Igisonga cya mbere cya Miss SFB 2012.

Si ubwa mbere Akineza Carmen yitabira Miss Rwanda. Aha ni mu irushanwa rya Miss Rwanda riheruka, aho yarushanwaga akoresha umubare wa 13
Si ubwa mbere Akineza Carmen yitabira Miss Rwanda. Aha ni mu irushanwa rya Miss Rwanda riheruka, aho yarushanwaga akoresha umubare wa 13

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’abari muri ibi birori, batangaje ko bishimiye uko igikorwa cyagenze ndetse.

Pierrot umwe mu bari muri ibi birori akaba n’umukozi wa Bralirwa itera inkunga iki gikorwa ibinyujije mu kinyobwa cya Mutzig yagize ati: “byari bimeze neza cyane, byagenze neza, hatowe abo ubona bashoboye hari n’abantu benshi urabona na Petit Stade urebye yari yuzuye ni igikorwa cyiza muri rusange cyagenze neza cyane.”

Pierrot kandi yanavuze ko Bralirwa by’Umwihariko Mutzig inezezwa no gutera inkunga ibikorwa nk’ibi kandi izakomeza kubifasha.

Pierrot wari uhagarariye Bralirwa yifotazanyije na ba nyampinga batowe
Pierrot wari uhagarariye Bralirwa yifotazanyije na ba nyampinga batowe

Theonestine Mukabanana, umukozi ushinzwe ibikorwa by’Imenyekanisha muri Cogebank, yavuze ko nka Cogeebank nabo bishimira uko iki gikorwa cyagenze.

Ati: {“Abakobwa bari hano i Kigali wabonaga ko bose bashoboye, ikibazo babazwaga wasangaga babyumva, uwabaye Nyampinga n’ibisonga bye, wabonaga babikoreye… Iki ni igikorwa cyiza cyane, byaradushimishije gutera inkunga iki gikorwa kuko kiri kuduha isura nziza, abanyarwanda baranacyitabira ukabona ni byiza.”}

Abari bahagarariye Cogebank muri ibi birori, bifotoranyije n'abatowe nyuma yo kubagenera impano
Abari bahagarariye Cogebank muri ibi birori, bifotoranyije n'abatowe nyuma yo kubagenera impano

Abakobwa 3 batowe, bagiye kwiyongera kuri Hitayezu Belyse, Dukunde Mouna na Kayitesi Lydie bahagarariye intara y’Amajyepfo ; Mpogazi Vanessa, Umutesi Diane na Uwase Merveille bahagarariye Uburengerazuba ; Isimbi Melissa, Mutoniwase Marlene na Agasaro Grace bazahagararira intara y’Amajyaruguru na Akiwacu Colombe, Ruth Uwera na Mukayuhi Yvonne bahagarariye intara y’Iburasirazuba; bose bakazatorwamo Miss Rwanda n’ibisonga bye kuwa 22 Gashyantare 2014.

Urwibutso Emmanuel Erica w’imyaka 19, igisonga cya mbere cya Nyampinga wa Kigali
Urwibutso Emmanuel Erica w’imyaka 19, igisonga cya mbere cya Nyampinga wa Kigali
Carmen mu myiyerekano. Aha yari agihatana
Carmen mu myiyerekano. Aha yari agihatana
Amaze gusubiza, Mike Karangwa yamusabye kumwenyura agaseka.
Amaze gusubiza, Mike Karangwa yamusabye kumwenyura agaseka.
Active basusurukije abari muri ibi birori
Active basusurukije abari muri ibi birori
Bamwe mu bitabiriye ibi birori
Bamwe mu bitabiriye ibi birori
Bruce Melody nawe yasusurukije abari aho
Bruce Melody nawe yasusurukije abari aho
Uwari nyampinga wa Kigali yifotoranya n'abatowe
Uwari nyampinga wa Kigali yifotoranya n'abatowe
Carmen Akineza Miss Kigali 2014
Carmen Akineza Miss Kigali 2014
Urwibutso Emmanuel Erica igisonga cya mbere cya Nyampinga wa Kigali
Urwibutso Emmanuel Erica igisonga cya mbere cya Nyampinga wa Kigali
Uwera Nadia igisonga cya kabiri cya Nyampinga wa Kigali
Uwera Nadia igisonga cya kabiri cya Nyampinga wa Kigali

{{ {Amafoto: Faustin N/Igihe.com} }}

[email protected]