{Nkuko byari biteganijwe ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2013, i Gikondo muri Tella Vista, habereye ibirori bidasanzwe byahuje ibyamamare mu ngeri zitandukanye n’abakunzi babo, ibirori bizwi ku izina rya Inyarwanda fans hongout.}

Aba ni Abakinnyi b'urunana bari baje gusabana n'abafana babo muri ibi birori. Aba ni Gitefano uri mbere kuvuga, Nyiraneza, Aline, James, Agnes na Shyaka
Aba ni Abakinnyi b'urunana bari baje gusabana n'abafana babo muri ibi birori. Aba ni Gitefano uri mbere kuvuga, Nyiraneza, Aline, James, Agnes na Shyaka

Ni ku nshuro ya kane ibi birori bimaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda byari bibaye, aho byari byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye harimo abakinnyi b’umupira w’amaguru, abanyamuziki, abanyarwenya, abakinnyi b’amafilimi, abakinnyi b’amakinamico bazwi, n’abandi bafana b’urubuga rwa Inyarwanda bose muri rusange.

Ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice, nibwo ibirori nyir’izina byatangiye bibimburiwe n’isengesho, nyuma hakurikiraho umuhango wo kunyura ku itapi itukura ku byamamare byari byitabiriye ibi birori.

Uretse ibi byamamare, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta biganjemo ab’inzego z’urubyiruko, ndetse na minisiteri y’umuco na Siporo, yari ihagarariwe na Lauren Makuza, umuyobozi ushinzwe umuco muri iyi minisiteri ari nawe wari umushyitsi mukuru, nabo bakaba bari baje kwifatanya n’abakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda.

Kanda hano urebe abantu bose bari bitabiriye iki kirori

Ubusabane busesuye, gutarama no kwifotozanya hagati y’abakunzi b’imyidagaduro n’ibyamamare, nibyo byaranze ibi birori nk’uko ari kimwe mu biba bigenderewe mu gutegura ibi birori.

Mu ijambo ry’umuyobozi mukuru wa Inyarwanda ltd, ari nayo ifite inyarwanda.com, Joseph Masengesho, yagarutse ku ntego uru rubuga rwatangiranye yo gutanga umusanzu mu iterambere ry’ubuhanzi n’umuco nyarwanda, aboneraho no gushimira buri wese ugira uruhare mu gushyigikira ibikorwa by’uru rubuga.

Joseph Masengesho yagize ati: “Intego yacu ari nayo twatangiranye, ni ukuzamura inganzo nyarwanda, ndetse n’umuco nyarwanda, bikarushaho kumenyekana mu mahanga, tukaba dukomeza gushimira abakomeza kutuba hafi badushyigikira mu buryo butandukanye, byumwihariko tukaba dushimira abaje kwifatanya natwe kuri uyu mugoroba ugamije guhuza aba-star n’abafana babo.”

Makuza Lauren, uhagarariye iterambere ry’umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda, wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yashimye byimazeyo abagize igitekerezo cyo gushyiraho iyi gahunda yo guhuza ibyamamare byose mu Rwanda n’abakunzi babo, gusa akaba yashishikarije abaterankunga n’ibigo bitandukanye ko bakwiye gushyira ingufu mu gushyigikira umuziki n’imyidagaduro muri rusange mu Rwanda.

Nelly Wilson, umuyobozi w'Inyarwanda ltd ushinzwe ibikorwa(COO) yashimiye abaterankunga b’iki gikorwa, biganjemo abafatanyabikorwa ba Inyarwanda ba buri munsi, barimo; AIRTEL, Positive Production, East African Promoters, Contact FM, Radiant Insurance company, TV10 na Radio 10, The New Times, Umuryango.com, IGIHE Ltd, The Ceciliaz, Fantastic Restaurant, KONKA, Family TV, Sulfo Rwanda, PRIMUS, Tella Vista, Call Rwanda, na Ian Boutique.

Byari ibyishimo byinshi mu bafana
Byari ibyishimo byinshi mu bafana
Leoncie Kanzayire, Evelyne Umurerwa, abanyamakuru ba Televiziyo y'u Rwanda bari baje kwifatanya n'abakunzi babo
Leoncie Kanzayire, Evelyne Umurerwa, abanyamakuru ba Televiziyo y'u Rwanda bari baje kwifatanya n'abakunzi babo
Jado Castar, umunyamakuru wa Radio 10 na TV 10 hamwe n'umugore we bari babukereye
Jado Castar, umunyamakuru wa Radio 10 na TV 10 hamwe n'umugore we bari babukereye
Hon Edouard Bamporiki na madamu bari bitabiriye kandi bishimye cyane muri ibi birori ku ruhande rw'ibumoso ni JosephMasengesho umuyobozi wa Inyarwanda Ltd
Hon Edouard Bamporiki na madamu bari bitabiriye kandi bishimye cyane muri ibi birori ku ruhande rw'ibumoso ni JosephMasengesho umuyobozi wa Inyarwanda Ltd
Kanyombya yasekeje benshi mu bitabiriye ibi birori
Kanyombya yasekeje benshi mu bitabiriye ibi birori
Hano Ben Nganji (Inkirigito) yaganiraga na Nyiraneza wo mu runana barimo gutera urwenya nk'uko ari ibisanzwe bya Nganji
Hano Ben Nganji (Inkirigito) yaganiraga na Nyiraneza wo mu runana barimo gutera urwenya nk'uko ari ibisanzwe bya Nganji
Umuraperi w'Umunyarwanda, Bull Dog yifotozanya n'umufana we
Umuraperi w'Umunyarwanda, Bull Dog yifotozanya n'umufana we
Samusure yaririmbiye Mukarujanga benshi barishima cyane
Samusure yaririmbiye Mukarujanga benshi barishima cyane
Ben Kayiranga, Hagati Younger (Agasobanuye) na Mani Martin bifotoranya ifoto y'urwibutso
Ben Kayiranga, Hagati Younger (Agasobanuye) na Mani Martin bifotoranya ifoto y'urwibutso
Ben Kayiranga, na Producer Nicholas bifotoranya n'umufana
Ben Kayiranga, na Producer Nicholas bifotoranya n'umufana
King James na Rafiki (Coga Style) bifotoranyije n'abafana babo
King James na Rafiki (Coga Style) bifotoranyije n'abafana babo
Abakinnyi b'umupira w'amaguru nka Emery Bayisenge na Michel Rusheshangoga bari muri ibi birori, hari kandi Migi ukina muri APR FC na Faustin Usengimana wa Rayon Sports
Abakinnyi b'umupira w'amaguru nka Emery Bayisenge na Michel Rusheshangoga bari muri ibi birori, hari kandi Migi ukina muri APR FC na Faustin Usengimana wa Rayon Sports
Lauren Makuza, umuyobozi ushinzwe umuco n'imyidagaduro muri minisiteri y'umuco na Siporo
Lauren Makuza, umuyobozi ushinzwe umuco n'imyidagaduro muri minisiteri y'umuco na Siporo

Foto:
– Inyarwanda
– IGIHE