Mu ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje iby’ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yari yatangiriye mu Banyarwanda batuye hanze y’u Rwanda ku wa 14 Nyakanga 2024.
Ni amajwi yatangajwe ku wa 15 Nyakanga, umunsi Abanyarwanda b’imbere mu gihugu batoreyeho.
Mu gihe hari hitezwe gutangaza iby’ibanze byavuye mu matora, buri mukandida yari yateguye aho ategererezanya n’abamushyigikiye kumva icyo imibare ivuga.
Umuryango FPR Inkotanyi wari wateguye ko abanyamuryango bawo na Paul Kagame bategerereza iby’ibanze byavuye mu matora ku Intare Arena i Rusororo, ahasanzwe hari Icyicaro gikuru cy’uyu muryango.
Imibare y’ibyavuye mu matora yagaragaje ko Paul Kagame yanikiye bagenzi be n’amajwi 99.15%, Dr Habineza Frank agira 0.53%, mu gihe Mpayimana Philippe yagize 0.32%.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko buri wese akwiye kumva ko afite uruhare mu gukemura ibibazo igihugu cyahura na byo, aho kwitana ba mwana ngo umwe yite undi nyirabayazana.
Yagaragaje ko iby’amatora bisa n’ibyamaze kujya ku ruhande, ahubwo hagezweho ibikorwa “kugira ngo tubikore, inyungu ku Banyarwanda ziboneke.”
Yashimiye imitwe ya politike yifatanyije na FPR Inkotanyi muri aya matora n’abandi bose bagize uruhare kuva mu kwiyamamaza kugeza ku munsi w’amatora.
Biteganyijwe ko amajwi y’agateganyo azatangazwa ku wa 20 Nyakanga mu gihe amajwi ya burundu mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite azatangazwa bitarenze ku wa 27 Nyakaga 2024.
Abatumiwe batangiye kuhagera hakiri kareAbahageze kare babanje kuganira mu matsinda biyibutsa urugendo bari bamazemo iminsiKu rundi ruhande, hari abahageze mbere babanje gucinya akadiho banimara imbeho y'umugorobaAbantu binjiraga ahabereye ibi birori ku bwinshiUko umugoroba wigiraga imbere ni na ko ubwitabire bwiyongeragaRuti Joel n'izindi ntore zahageze kare zabanje gucinya akadiho zitegura ibigiye gutangazwa na Komisiyo y'Igihugu y'AmatoraSi urubyiruko gusa rwaraye ijoro rutegereje iby'ibanze biva mu matoraSenderi Hit ni umwe mu bageze i Rusororo hakiri kareAbari muri ibi birori bacinyaga akadiho cyane ko bari bizeye intsinziAbanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bakoraniye ku Intare Arena ari benshiWari umugoroba w'ibyishimo kuri buri wese wagize amahirwe yo kuhageraMunyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports ni umwe mu bari batumiwe muri uyu mugorobaPerezida Kagame amaze kugera ku Intare Arena agiye kwifatanya n'Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gutegereza iby'ibanze byavuye mu matoraPerezida Kagame asuhuza abari bakoraniye i RusororoUmuryango wa Perezida Kagame wari witabiriye iki gikorwaPerezida Kagame akihagera yasuhuje abitabiriye uyu mugorobaPerezida Kagame aramukanya n'umwe mu bitabiriye uyu mugorobaLucky Nzeyimana na Sandrine Isheja ni bo bayoboye ibi biroriPerezida Kagame aganira n'Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera WellarsGasamagera Wellars na Perezida Kagame baganira mu gihe bari bategereje iby'ibanze biva mu ibarura ry'amajwiAmatsiko yari yose bategereje ibiva mu ibarura ry'amajwiAmajwi agitangazwa buri wese yiruhukije bakoma amashyi bishimiye icyo imibare yavugagaBuri wese yibazaga icyo imibare igiye kuvuga ku by'ibanze byavuye mu ibarura ry'amajwiIbyishimo byari byose kuri Perezida Kagame na Madamu Jeannette KagameAbari bakoraniye i Rusororo bakurikiraniye itangazwa ry'amajwi ku nsakazamashusho nini yari yateguweNyuma yo kubona ibyavuye mu matora, akanyamuneza kari kose kuri Perezida Kagame na Madamu Jeannette KagamePerezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahoberanye bishimira intsinziIbyishimo byari byose ku Banyamuryango ba FPR Inkotanyi bakimara kumenya ko umukandida wabo yanikiye abo bari bahanganyeBuri wese witabiriye ibi birori yifuzaga gucyura ifoto y'urwibutsoPerezida Kagame yashimiye abo mu muryango we bamubaye hafi mu bihe byo kwiyamamazaUmunyarwenya Atome yerekana ko gahunda yari ugutora ku gipfunsiPerezida Kagame yashimiye abayobozi b'imitwe ya politike yashyigikiye FPR Inkotanyi mu matora y'Umukuru w'IgihuguPerezida Kagame yashimiye abantu bose adasize abahanzi ndetse n’urubyiruko bagendanye mu bikorwa byo kwiyamamazaPerezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yatangaje ko yishimiye Abanyarwanda bakomeje kumugirira icyizereChairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yatangaje ko kugira amajwi menshi bigaragaza icyizere Abanyarwanda bamufitiye ndetse kigenda cyiyongera uko iminsi yigira imberePerezida Kagame yahamije ko iby’ibanze byavuye mu matora ari ubudasa buyobera amahangaPerezida Kagame yanikiye abo bari bahatanye agira amajwi 99.15%Perezida Kagame yavuze ko kuri ubu iby’amatora bisa n’ibigiye ku ruhande, hagiye gutangira gushyira mu bikorwa ry’ibyo bemereye AbanyarwandaWari umugoroba wo kubyina intsinzi ku Banyamuryango ba FPR InkotanyiAndy Bumuntu na bagenzi be bari bayoboye abacinyaga akadiho muri uyu mugorobaUwagize amahirwe yo kugera i Rusororo yanyuzweLionel Sentore na bagenzi be bafatanyije gucinya akadiho basusurutsa Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bakoraniye i RusororoNubwo hari mu ijoro benshi babyinnye kugeza aho bikuraMu gihe bamwe bafataga amafoto, abandi babyinaga ubudahagararaNta rungu ryagaragaye aho abasore biganjemo ababarizwa mu Itorero Ibihame by'Imana bari bari kubyiniraDanny Vumbi n'umugore we bari babukereyeBuri wese yifuzaga gutahana ifoto cyangwa amashusho y'urwibutsoUrubyiruko rwo muri FPR Inkotanyi rwari rwitabiriye ari rwinshiBushali, Mani Martin, Ndandambara na Mighty Popo bari mu bahanzi bari bitabiriye uyu mugoroba
Ibitekerezo 0