{Ku mugoroba wo kuri uyu 20 Nzeri 2014, i Kigali muri Hotel de Milles Collines habereye igitaramo cy’abahanzi Bez wo muri Nigeria na Iyadede, Umunyarwandakazi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Hari muri kimwe mu bitaramo bitegurwa n’Iserukiramuco rya muzika, Kigali Up bise KigaliUp CheckSound Series.}

Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa tatu z’umugoroba, cyaranzwe n’umuziki w’umwimerere n’amajwi y’agahebuzo y’abahanzi baririmbye babimburiwe ku rubyiniro na Hope uheruka kwegukana irushanwa rya Tusker.

Bez yanejeje abari muri iki gitaramo. Byagaragariraga mu buryo bamuhaga amashyi ndetse bakanamwikiriza mu ndirimbo ze.
Bez yanejeje abari muri iki gitaramo. Byagaragariraga mu buryo bamuhaga amashyi ndetse bakanamwikiriza mu ndirimbo ze.

Nyuma ya Hope haje gukurikiraho Umunyarwandakazi Iyadede wari waje muri iki gitaramo aturutse muri Leta Zuzne Ubumwe za Amerika. Uyu mukobwa yanyuze benshi kubera ijwi rye n’ubuhanga mu kuririmba umuziki w’umwimerere.

Iyadede yaririmbaga acurangirwa na Kesho Band ndetse ubwo yari agiye gusoza, Mani Martin bamusanze ku rubyiniro baririmbana indirimbo ya Cecile Kayirebwa. Amaze kuririmba Iyadede yavuze ko yishimiye kwifatanya n’abari muri iki gitaramo.

Nyuma y’aba bahanzi hari hatahiwe Bez wari waje aturutse muri Nigeria. Uyu muhanzi yerekanye ubuhanga mu gucuranga, kuririmba ari nako abyina indirimbo ze zanyuze abari muri iki gitaramo.

Akigera ku rubyiniro, Bez yavuze ko yishimiye kuririmba mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere. Uyu muhanzi akaba yari yaje kwakirwa n’abandi bahanzi bagenzi bo mu Rwanda barimo Mani Martin, Miss Shanel, Iyadede, Hope n’abandi.

Ibitaramo bya KigaliUp CheckSound Series bitegurwa n’abategura iserukiramuco rya KigaliUp ryatangijwe n’umuhanzi Might Popo mu mwaka wa 2011. Iri serukiramuco rimaze kuba inshuro enye.

Mu mwaka hazajya hategurwa ibitaramo bine bya CheckSound Series, icyabaye kuri uyu wa Gatandatu ni icya kabiri kuva hatangizwa iyi gahunda.

Mu mafoto…

Iki gitaramo cyanitabiriwe n'uhagarariye Nigeria mu Rwanda (Uwo hagati wambaye ishati y'umukare n'umweru n'ingofero y'umukara).
Iki gitaramo cyanitabiriwe n'uhagarariye Nigeria mu Rwanda (Uwo hagati wambaye ishati y'umukare n'umweru n'ingofero y'umukara).
Iyadede yacurangirwaga na Kesho Band.
Iyadede yacurangirwaga na Kesho Band.
Iyadede, indi mpano u Rwanda rufite muri muzika.
Iyadede, indi mpano u Rwanda rufite muri muzika.
Iyadede yerekanye icyo yakuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyadede yerekanye icyo yakuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mani Martin na Kesho Band hamwe na Iyadede
Mani Martin na Kesho Band hamwe na Iyadede
Bez yanyizagamo agacuranga abyina...
Bez yanyizagamo agacuranga abyina…
Mu bacuranzi ba Bez harimo na Nyamweru, acuranga gitari akarindwa umubi.
Mu bacuranzi ba Bez harimo na Nyamweru, acuranga gitari akarindwa umubi.
Abahanzi bose baririmbye mu buryo bw'umwimerere
Abahanzi bose baririmbye mu buryo bw'umwimerere
Bez
Bez
Bez uretse kuririmba aba anicurangira.
Bez uretse kuririmba aba anicurangira.

Amafoto:Caleb Bientot