Iri serukiramuco ryatumiwemo abahanzi icyenda biganjemo abakiri bato, ritegayijwe guhera tariki 12-13 Gashyamtare 2022 rikabera kuri Canal Olympia ku i Rebero.

Ryateguwe n’Ikigo cy’Abahinde kizobereye mu gutegura ibirori ‘Show makerz’. Rizitabirwa n’abarimo Yvan Buravan, Davis D, Alyn Sano, Bushali, Ish Kevin, Ririmba, Logan Joe na Kenny K-Shot.

MC Ange azafatanya na MC Tino gususurutsa abantu mu gihe umuziki uzaba uvangwa na DJ Phil Peter afatanyije na Dj Ira. Biteganyijwe ko na The Target band izaba ihari.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gashyantare 2022, abategura iri serukiramuco bavuze ko rigamije gushimisha abantu ku munsi w’abakundana.

Ibi nibyo byatumye abakunda ‘couples’ bazagaragaza ubudasa nko kwambara neza no kwizihirwa kurusha abandi, bazahabwa ibihembo bitandukanye ndetse no ku matike bakaba baragabanyirijwe.

Abazitabira iserukiramuco bagomba kuba barafashe byibuze doze ebyiri z’urukingo rwa Covid-19 kandi bipimishije bikagaragara ko batanduye icyo cyorezo.

Iri serikiramuco ryari ryateguwe mu minsi izoza umwaka wa 2021 mikuru ariko risubikwa kubera ubwiyongera bwa Covid-19.

Abaritegura bavuze ko abari baraguze amatike mbere ariyo bazinjiriraho aho kugura andi.

Itike y’umunsi umwe ku muntu umwe ni 10 000Frw mu gihe kuri couple ari 15 000Frw ahasanzwe.

Ku bazagura amatike y’iminsi ibiri icyarimwe umuntu umwe ni 15 000Frw naho kuri couple ni 25 000Frw ahasanzwe.

Ku bazagura amatike yo muri VIP umuntu umwe ni 20 000Frw, couple ni 35 000Frw ku munsi umwe, ku minsi ibiri umuntu umwe ni 35 000Frw naho couple akaba 55 000Frw.

Abahanzi bariteguye

Abahanzi bari bitabiriye iki kiganiro bagaragaje ko biteguye kuzataramira abakunzi babo bakishima ndetse ko n’abakundana babahishiye byinshi bizatuma barushaho kuryoherwa n’umunsi wabagenewe.

Bushali yavuze ko yiteguye gutaramira abakunzi be kandi ko nubwo atamenyerewe mu ndirimbo z’urukundo ariko abakundana bazitabira iserukiramuco bazanyurwa n’ibihangano bye.

Ibi abihuje na Ish Kevin wijeje abakunzi be cyane abakundana kuzabaha indirimbo zibashimisha ku munsi w’abakundanye.

Davis-D we yatumiye abari n’abategarugori basanzwe bakunda indirimbo ze kuzitabira ari benshi bakishimana nk’uko bisanzwe.

Iri serukiramuco rizabera kuri Canal Olympia ku i Rebero. Abantu bazitabira barasabwa kugura amatike mbere banyuze kuri https://rgtickets.com/event/valentine-day-fest-2021/ kuko ku muryango nta matike azaba ahari.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, abategura iserukiramuco bavuze ko imyiteguro igeze kure
Mu kiganiro n'itangazamakuru, abategura iserukiramuco bavuze ko imyiteguro igeze kure
Iri serukiramuco rizitabirwa n'abahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi
Iri serukiramuco rizitabirwa n'abahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi
Ish Kevin yavuze ko abazitabira igitaramo abahishiye byinshi
Ish Kevin yavuze ko abazitabira igitaramo abahishiye byinshi
Davis D yatumiye abari n'abategarugori kuzitabira Wave Music Fest akabashimisha
Davis D yatumiye abari n'abategarugori kuzitabira Wave Music Fest akabashimisha
Bushali yavuze ko yiteguye gushimisha abakundana ku munsi wabahariwe
Bushali yavuze ko yiteguye gushimisha abakundana ku munsi wabahariwe

Amafoto: Nezerwa Salomon