{Umunyamabanga Mukuru mushya w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU), Houlin Zhao, yageze i Kigali kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2015 mu ruzinduko rw’iminsi itatu aho aje gusura bimwe mu bikorwa by’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu ikoranabuhanga.}
Byitezwe ko muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu ruzasoza tariki 4 Gashyantare, azanashimangira ubufataye n’uruhare rw’u Rwanda mu kubahiriza politiki zigenderwaho mu kuyobora no guha umurongo ikoranabuhanga ku Isi binyuze muri ki kigo.

Muri iyi minsi azasura ibikorwa bitandukanye by’ikoranabuhanga mu Rwanda, harimo 4G Innovation Center, Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CSIRT), Kaminuza y’Ubushakashatsi mu by’Ikoranabuhanga (Carnegie Mellon University-Rwanda/CMU) na kLab.
Byitezwe kandi ko azanasura Urwibutso Rukuru rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, anagirane ibiganiro abyobozi batandukanye baba abo mu nzego za Politiki, n’abikorera.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi (MYICT), Jean Philbert Nsengimana, yagaragaje ko u Rwanda rwanyuzwe cyane n’uru ruzinduko rw’Umunyamabanga Mukuru wa ITU nk’igihugu cya mbere asuye muriAfurika kuva yatorwa mu mezi ya nyuma y’umwaka ushize.
U Rwanda ruri mu bihugu by’Ibinyamuryango bya ITU guhera mu mwaka wa 2010 ndetse mu minsi ishize rwanatorewe kongera kuba mu bihugu bigize akanama gafata ibyemezo.
Mu nama mpuzamahanga “Connect Africa” yabaye mu 2007 igamije guhindura Afurika hashingiwe ku ikoranabuhanga u Rwanda n'iki kigo byasabwwaga gukusanya inkunga igera kuri miriyari 55 z’amadolari yo gufasha imishinga y’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga muri Afurika, ariko byarangiye habonetse agera miliyari 70 z’amadolari yakoreshejwe mu gihe cy'imyaka itanu yakurikiye iyo nama.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike bya Afurika bifite intego yo gukomeza iterambere rishingiye ku Ikoranabuhanga.
Rubarizwa kandi mu bihugu biyoboye ‘Smart Africa’ birimo Uganda, Gabon, Sudani y’Epfo, Burkina Faso, Senegal, Kenya na Mali, bifite intego nyamukuru zirimo kugira imijyi igezweho, kugira amakuru n’ibipimo by’iterambere, iterambere rishingiye kuri ICT, kwagura ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, iterambere ry’ibidukikije, guteza imbere abikorera n’izindi zishamikiye ku ikoranabuhanga.
Houlin Zhao wasuye u Rwanda yatorewe kuyobora ITU tariki 23 Ukwakira 2014 nk’Umunyamabanga Mukuru wa ITU wa 19 kuva yashingwa, akaba yaratangiye manda ye y’imyaka ine tariki ya 1 Mutarama 2015.


Ibitekerezo 0