Iki kigo cyashinzwe mu mezi atandatu ashize na Sam Sipe, kimaze gukusanya ishoramari rya miliyoni 20$.
Ibigo bisanzwe bibika amakuru byubatswe ku butaka bifata imyaka iri hagati y'umunani n’i 10 kugira ngo byubakwe, ibyo bikaba bidashobora kujyana n'umuvuduko w'ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano (AI), ryateye imbere ku gipimo cy’inshuro 10 mu myaka itatu ishize.
Drogue irateganya gushyira mu mazi ubwato bwa mbere buzaba buhatse ubu bubiko bw’amakuru mu rwego rw’igerageza mu ntangiriro z'umwaka wa 2028; igihe kiri munsi y'imyaka ibiri iri imbere.
Buri bwato buzaba bufite ubushobozi bwo kumara mu nyanja igihe kigera ku myaka 10.
Buri mwaka, inyanja zikurura ingufu z'ubushyuhe zingana na terawati miliyoni 5,8, ibyo bikaba biruta kure ingufu zingana na terawati ibihumbi 180 abantu bakoresha.
Drogue izajya ikoresha uburyo bwavumbuwe mu myaka ya 1950, bwaherukaga kugeragezwa mu myaka ya 1980, buhindura itandukaniro mu gipimo cy'ubushyuhe mo amashanyarazi.
Binyuze muri ubu buryo, babanza kuvoma amazi y’akazuyazi yo hejuru ku nyanja, bakayakoresha mu gukonjesha mudasobwa zibika amakuru ziba zashyushye cyane muri bwa bwato.
Iyo ayo mazi amaze gukurura ubwo bushyuhe bwa mudasobwa, na yo arushaho gushyuha. Ayo mazi ashyushye ahita yoherezwa gushyushya ikinyabutabire cyihariye gitwara ubushyuhe cyitwa ammonia, kiba gifungiye mu miyoboro yacyo yihariye.
Kubera ko iki kinyabutabire kibira ku gipimo cyo hasi cyane, gitangira kubira no guhinduka umwuka guhera ku gipimo cy’ubukonje cya -33°C, mu gihe amazi asanzwe abira ageze kuri 100°C.
Ubwo bushyuhe bw’amazi yo mu nyanja buba buhagije cyane kugira ngo buhite bugihindura umwuka ufite umuvuduko mwinshi.
Uwo mwuka wihuta cyane uhita woherezwa kuzengurutsa imashini ibyaza ingufu amashanyarazi (power turbine), ari na yo itanga umuriro ukoreshwa na za mudasobwa.
Nyuma yo kuzengurutsa iyo mashini, wa mwuka ukenera kongera gukonjeshwa kugira ngo usubire uko wahoze. Aho ni ho bavomera amazi akonje cyane yo mu bujyakuzimu bw’inyanja bwa metero 1000, afite ubukonje buri ku mpuzandengo ya 4°C.
Ayo mazi akonje anyura ku miyoboro irimo wa mwuka, agakurura ubushyuhe bwawo, maze wa mwuka ukongera guhinduka ikinyabutabire gitemba (liquid), naho ya mazi y’inyanja akarekurwa agasubira mu mazi magari.
Icyo kinyabutabire gihita gisubira aho cyatangiriye muri ya miyoboro ifunze neza, uwo muzenguruko ugakomeza kwisubiramo ubudahwema.
Kubera ko kohereza amashanyarazi ku nkombe bisaba insinga zihenze cyane, gukoresha ayo mashanyarazi mu nyanja mu gutuma mudasobwa zibika amakuru zikora zikanohereza amakuru ku butaka nibyo bihendutse, kandi bikaba bibarwa nk’ibihendutse ku kubaka ububiko bw’amakuru mu isanzure.






Ibitekerezo 0