Njye n’incuti yanjye twateze iyi modoka dukoresheje telefone isanzwe, tuyiha icyerekezo cy'aho dushaka kujya. 

Imodoka ikihagera, yari ifite nimero iyiranga yanditse inyuma ku kirahure (wagereranya nka plaque) kuko iba iri mu zindi nyinshi. 

Kuri telefone uhita uyifungura, ukinjira, wamara kwicara ugasabwa kwambara umukandara, mbere yo gutangira urugendo. 

Igitangaje, urugendo rwacu rwa mbere rwari ubuntu, kuko uruganda ruba rushaka ko ubanza kureba uko bikora no kubyizera!

Ubu si ubufindo, ahubwo ni ikoranabuhanga rigezweho! Iyi modoka nari ndimo ni iy'icyiciro cya gatandatu izwi nka Apollo RT6 (Yi Chi 06).

Uku kwihuza niko kwatumye babasha gukora imodoka ifite ubushobozi bwo kwitwara 100%, idakeneye umuntu ukora nk’umuyobozi wayo.

Imodoka ikimara gufata umuhanda, natangajwe n'uburyo igenda neza cyane. 

Kuri screen yo mu modoka, uba wibonera buri kimwe cyose ikoze; igabanya umuvuduko igeze kuri ‘feu rouge’, igakata neza isatiriye aho igomba kunyura, kandi ikabasha kunyuranaho n’imodoka ziyiri imbere, ishakisha inzira. 

Yagenderaga ku muvuduko wa 45-50 km/h ariko ushobora no kurenga bitewe n’ibinyabiziga biri mu muhanda. Ibi byose ibikora igendeye ku rwego rwa kane rwo kwitwara cyangwa ‘Level 4 Autonomy’.

Kugira ngo ibashe kubona umuhanda neza, iyi modoka ifite ‘sensors’ 38 zose hamwe, harimo na LiDARs 8 zemerera imodoka kureba impande zose (360 degrees). Ibi bituma ibona buri kintu cyose kiyikikije mu rwego rwo kwirinda impanuka. 

Hejuru y'ibyo, ifite ikoranabuhanga mu by'umutekano rihambaye bivuze ko itishingikiriza kuri mudasobwa (computer) cyangwa sisitemu ya feri imwe gusa. 

Uruganda rwashyizemo ubundi buryo bwa kabiri wagereranya nk’ubwoko bw'inyongera n'izindi feri z'ingoboka, ku buryo biba byiteguye gutabara ako kanya igihe habayeho ikibazo cya tekiniki.

Mu mikorere, ibi bivuze ko niba mudasobwa y'ibanze iyobora imodoka igize ikibazo gitunguranye ikazima, cyangwa feri ikanga gufata nk'uko byitezwe, iyi sisitemu ya kabiri ihita ifata akazi kose mu gihe kitageze no ku isegonda rimwe, ku buryo n’umugenzi atarabukwa. 

Mu gihe ikoranabuhanga riri gukora akazi karyo mu muhanda, wowe nk'umugenzi uba wibereye mu munyenga. 

Kuri screen yayo cyangwa kuri telefone yakoreshejwe uyihamagaza, ushobora kwihindurira ikigero cy’ubushyuhe cyangwa ubukonje, kuzamura cyangwa kumanura intebe, cyangwa ugahitamo ko zigukorera massage, ndetse ukaba wanacuranga umuziki.

Kugira ngo iyi modoka yihute inatange uyu munyenga wose, ikoreshwa na moteri y'amashanyarazi ya 110 kW yakozwe na BYD FinDreams. 

Ushobora kwibaza uti, izi modoka zikora zite amasaha yose, ko izindi z’amashanyarazi bisaba ko umushoferi wazo azicomeka? Ibanga riri muri batiri yayo ya LFP (Lithium Iron Phosphate). 

Zikoresha ikoranabuhanga rituma imodoka ubwayo yijyana aho bahindurira batiri, maze batiri ishizemo umuriro igakurwamo hagasubizwamo iyuzuye, bigakorwa mu minota itatu gusa. 

Ibi byose bikorwa n’imashini kuko nta muntu ubikora! Ibi bituma iyi robotaxi idahagarara amasaha menshi iri gushakisha umuriro, igahora mu muhanda itwara abagenzi.

Iyo hasigaye metero nke ngo ugere aho ugiye, imodoka irakwibutsa ngo ufate ibintu byawe utagira icyo wibagirwa. 

Iparika neza hanze y'umuhanda, ugafungura umuryango ugasohoka, maze ukemeza kuri telefone ko urugendo rurangiye. Nayo ihita imenya icyo gukora, ikikomereza akazi igasanga abandi bayihamagaje cyangwa igasubira kuri sitasiyo yayo.

Kuba ibi bintu ari impamo mu mihanda ya Wuhan mu 2026, ni ikimenyetso ko imodoka zitagira abashoferi atari inkuru mpimbano, ahubwo ari impinduramatwara iri kuba mu ruganda rw’imodoka hirya no hino ku Isi.