{Uruganda rw’Abanyakenya rukora imodoka “Kenyan Vehicle Manufacturer (KVM)” rwatangaje ko ruzashyira ahagaragara imodoka ihendutse kuri uyu mugabane mu kwezi kwa Kamena 2014.}

Iyi modoka yiswe Mobius,irimo guteranyirizwa mu ruganda rwa KVM rwitwa Thika ruherereye mu gace ka Kiambu County.

Mobius, ni imodoka yakozwe ahanini hifashishijwe ibikoresho bya Toyota, mu gihe 35% by’ibikoresho biyigize byo byakorewe mu gihugu, nkuko KVM ibitangaza.

Joel Jackson, washinze akaba ari nawe muyobozi mukuru wa Mobius Motors, yagize ati: “Twakoze iyambere y’icyitegererezo mu mwaka washize, tukaba noneho tugiye gushyira ahagaragara iyo kugurishwa kuri KVM.”

Nkuko KVM ibivuga, iyi modoka yakozwe hagendewe ku miterere y’imihanda ya Afurika igoranye.

Mobius ishobora gutwara abantu umunani ndetse igashobora no gutwara imizigo myinshi, ariko ntabwo irabasha kugira uburyo bwo guhehereza umwuka (Air conditioning) ndetse nta n’uburyo bwo korohereza umutwazi mu kuyobora (Power steering) ifitemo.

KVM ivuga ko yakoze iyi modoka igendereye gufasha abantu bo mu byaro ndetse n’abacuruzi boroheje bakenera imitwarire yoroheje kandi ihendutse.

Nubwo mbere yaje ihagaze ku giciro cy’amadolari ya Amerika ibihumbi 6 (Miliyoni enye n’ibihumbi 100 mu manyarwanda) gusa ubu noneho yariyongereye aba ibihumbi 11 (miliyoni 7 n’ibihumbi 500 by’amanyarwanda) kuko ngo ibikoresho byahenze nkuko KVM yabitangaje. Hazakorwa imodoka 50 ku ikubitiro.

Iyi yitwa Mobius one niyo yambere yakoreweho igerageza
Iyi yitwa Mobius one niyo yambere yakoreweho igerageza
Uko ibizuru bya Mobius one biteye
Uko ibizuru bya Mobius one biteye
Iyi yitwa "Mobius two" ni iyindi ikorwa na KVM
Iyi yitwa "Mobius two" ni iyindi ikorwa na KVM