Ubwo ku itariki ya 19 Ukuboza 2016, IGIHE yasuraga ahari kubera iri murikagurisha i Gikondo yaganiriye na bamwe muri aba banyeshuri ku bijyanye n’imishinga yabo n’icyo babona izakemura.

Mugiraneza Olivier wakoze imashini icuruza amata yise “Kozaho Ushire Inyota “, yavuze ko ikoze mu buryo umuntu wese ashobora kujya kugura amata igihe icyo aricyo cyose akishyura akoresheje ikarita cyangwa se agashyiramo ibiceri, ubundi agahabwa ahanywe n’amafaranga yishyuye.

Ati “Hari igihe umuntu akenera amata abayacuruza batashye cyangwa se ugasanga amafaranga ufite ntahwanye n’ibiciro byashyizweho. Kuri iki cyuma ariko isaha iyo ariyo yose n’amafaranga waba ufite yose ushobora kubona amata yo kunywa.”

Mugiraneza avuga ko ahereye ku cyuma cyakoreshwaga n’Inyange yashakishije uburyo yakongeramo udushya turimo kuba umuntu yakwishyura akoresheje ibiceri bitandukanye cyangwa se agakoresha ikarita.

“Kozaho Ushire Inyota” ifitemo ikigega cyo kubikamo amata ndetse n’uburyo bwo kuyakonjesha bishobora gutuma amara iminsi ine atarangirika. Ifite n’ikoranabuhanga ryo kumenyesha nyiri icyuma ingano y’amata asigayemo.

Mu yindi mishinga hamuritswe ishyiga rya kizungu “Makoro Cooker” rishobora guteka amafunguro n’imigati hakoreshejwe amakoro.

Murenzi Nurudine warikoze yasobanuye ko rigizwe n’ibice bibiri, icyo umuntu ashobora guterekaho isafuriya n’ifuru ishobora gukorerwamo imigati cyangwa kokerezwamo inkoko kandi byose bikaba bikoresha amakoro.

Mu bindi byamuritswe n’abiga muri IPRC harimo igare ry’abafite ubumuga rigenda ndetse rikabasha guhindura ibyerekezo hakoreshejwe porogaramu ya Android, aho uwarikoze ahamya ko rizatuma hadakenerwa umuntu wo kugenda arisunika.

Hari kandi n’imashini ikora ubwoko butandukanye bw’amasabune kandi mu buryo bworoshye ‘Soap Making Machine’, ikora ingwa ndetse n’amashyiga akoreshwa n’abantu batekera kuri Gaz.

Aba banyeshuri bavuga ko ukeneye izi mashini, ashobora kubamenyesha ingano y’iyo yifuza bakaba bayimukorera.

IPRC Kigali ni ishuri ritanga amasomo y’ubumenyingiro mu nzego zitandukanye zirimo ubwubatsi, amashanyarazi n’ikoranabuhanga. Ryatangiranye abanyeshuri 209 muri 2008, ubu rifite bagera ku 6500, muri bo 22% ni igitsina gore bakaba ngo bagaragaza ubushobozi bwo gukurikira aya masomo y’ubumenyingiro ku rwego rumwe na basaza babo.

Byukusenge Viateur wakoze igare ry'abafite ubumuga riyoborwa na Android
Byukusenge Viateur wakoze igare ry'abafite ubumuga riyoborwa na Android
Habimana Olivier asobanura imikorere ya 'Kozaho Ushire Inyota'
Habimana Olivier asobanura imikorere ya 'Kozaho Ushire Inyota'
Imashini ikora amasabune yakozwe na Ndebunyurwe Ishimwe Christian
Imashini ikora amasabune yakozwe na Ndebunyurwe Ishimwe Christian
Igare rikoreshwa na porogaramu ya Android
Igare rikoreshwa na porogaramu ya Android
Iyi ni imashini ikora ingwa
Iyi ni imashini ikora ingwa
Makoro Cooker ifite ahaterekwa isafuriya n'ifuru
Makoro Cooker ifite ahaterekwa isafuriya n'ifuru
Iyi yo ishobora gukoreshwa mu gucuruza amatike
Iyi yo ishobora gukoreshwa mu gucuruza amatike
'Makoro Cooker' yakozwe na Murenzi Nurudine
'Makoro Cooker' yakozwe na Murenzi Nurudine
Murenzi Nurudine wakoze ishyiga rikoresha amakoro
Murenzi Nurudine wakoze ishyiga rikoresha amakoro
Igare rikoreshwa na Android n'imashini ikoreshwa mu guhinga umuceli
Igare rikoreshwa na Android n'imashini ikoreshwa mu guhinga umuceli

[email protected]