Iki gikoresho gito cyane kingana n'akantu bashyiraho imfunguzo, cyabanje kugaragarizwa abakunzi b’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu ntangiriro z'uyu mwaka, gikora nk'umufasha w'ikoranabuhanga wa Meta (AI assistant).
Abantu bashobora kuvugana nacyo, bakakibaza ibibazo, ndetse bakanagiha amabwiriza y'ibyo gikora. Ubwo umuvugizi wa Meta yabazwaga iby'iki giciro, ntiyemeje cyangwa ngo ahakane ayo makuru, avuga gusa ko ikigo kizatangaza ibisobanuro birambuye vuba aha.
Ku bijyanye n'imikorere yacyo, Muse Charm yubakiye kuri porogaramu ya Meta y'umufasha wigenga ushobora gukora imirimo itandukanye ku giti cye (agentic helper) witwa Muse.
Aho kugira ngo umuntu akure telefoni mu mufuka buri kanya, iki gikoresho gikoresha ikoranabuhanga ryo guhana amakuru nta nsinga, kugira ngo cyihuze na telefoni.
Ibi bituma kibasha kumva amajwi y'ugikoresha kigakora imirimo inyuranye kuri telefoni kandi kikamusubiza ako kanya, aho gishobora no kumufasha gutunganya gahunda za buri munsi binyuze muri porogaramu zinyuranye za telefoni.
Uburemere n’ingano byacyo ni bito cyane ku buryo gishobora gukwira mu mufuka w’ipantalo cyangwa kikambarwa ku ijosi.
Ntibiramenyekana neza niba abaguzi bazitabira kugura iki gikoresho, kuko ibikoresho by'ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano byambarwa ku mubiri byakunze kugorwa no gukundwa na benshi.
Nubwo 300$ ari igiciro kiri hejuru cyane ku gikoresho gito gutya, kiri hafi 250$ agurwa igikoresho nk’iki cyakozwe n'ikigo gishya cyitwa Friend.
Iki gikoresho gihenze cyane ugereranyije n'igishya cyambarwa cya Amazon cyitwa Bee Frontier, cyo cyandika ibiganiro abantu bagirana kandi kigakurikiranira kuri telefoni imirimo igomba gukorwa.
Igikoresho cya Amazon ubusanzwe kigura 75$, aho kuri ubu kiri ku igabanyirizwa rya 30% ryo ku munsi wa Black Friday, kikaba kiri kugura 52,49$. Iyo hiyongereyeho amafaranga y'ifatabuguzi ry'umwaka rya 99$, gihuzwa na porogaramu zo muri telefoni nka emails, photos, n’izindi.







Ibitekerezo 0