{Umuntu utazi gusoma no kwandika byari bimenyerewe ko nta kintu cy’ikoranabuhanga abasha kugeraho, ariko abakecuru bane batazi gusoma no kwandika baturuka hafi y’ibyanya bikomye by’ibirunga berekeje muri Kaminuza ya Barefoot i Tilonia ho mu gihugu cy’u Buhinde gufata amasomo y’ikoranabuhanga mu birebana n’ingufu zikorana n’imirasire y’izuba.}
Mukecuru Masoyinyana Peruth na Twizerimana Christine bo mu Mudugudu wa Gasizi, Akagari ka Nehu ho mu Karere ka Rubavu na Mukecuru Nyirabarushywa Benadette, Mukamanzi Donatille bo mu Mududugudu wa Nyarugina, Akagari ka Kabazungu ho mu Karere ka Musanze mu masaha y’igicamunsi nibwo bafashe indege ku kibuga mpuzamahanga i Kanombe berekeza muri Kaminuza ya Barefoot iherereye mu gihugu cy’u Buhinde aho bazamara amezi atandatu batyaza ubwenge mu ikoranabuhanga.
Asobanura impamvu y’urugendo rwo kujya kurahura ubumenyi ku bagore bakuze, Noeline Raondry Rakotoarisoa, ushinzwe ibidukikije mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n'Umuco (UNESCO) yavuze ko hari umushinga ikigo cy’igihugu gikorana na UNESCO ku bufatanye na Kaminuza ya Barefoot ugamije cyane cyane kurwanya ubukene, uha ubumenyi bw’ibanze abantu bakuze batigeze bagera mu ishuri risanzwe, hakageragezwa kubaha ubumenyi ngo bagire icyo bimarira ndetse bagire icyo bamarira aho baturutse babaha umuriro uvuye ku mirasire y’izuba.
Yagize ati: "Intego y’uwo mushinga ni uguteza imbere mu buryo burambye amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba kuko ayo mashanyarazi atanga umusaruro mu kutangiza ikirere ndetse n’ibidukikije."
Noeline yakomeje avuga ko icyifujwe cyane ari ukugira ngo bagere ku midugudu yegereye cyane cyane ibyanya bikomye by’ibirunga. Ibyo ngo n’ibikorwa bizakomeza. Yagize ati: "Uko umushinga uteye, abadamu bagiye muri ayo mahugurwa bazabasha gushyira hamwe ibikoresho ku buryo bibyara amashanyarazi ndetse no kugira ubumenyi bwo gushyira ibintu hamwe no gukomeza gukurikirana ibikoresho bizaba byakozwe".
Icyizere ku bagore bakuze
Indi mpamvu ituma abagore bakuze bagirirwa icyizere Noeline avuga ko abagore bakuze baba barabaye igicumbi cy’urugo bityo akaba ari abo kwizerwa. Ngo nta mpungenge kuri bo kuko igihe bazaba bagarutse batazihererana ayo masomo kandi nta mpungenge z’uko bashobora kuva mu midugudu yabo ngo bajye gushaka ahandi cyangwa se ngo bahukane.
Aha, yagize ati: "Umushinga uko uteye ni uguha ubumenyi abagore bakuze kuko aribo bantu bashobora kugirira akamaro umudugudu babamo dore ko aribo bahaguma ndetse bagakurikirana". Abo bagore bakuze nibava mu mahugurwa, hari gahunda yo kububakira Hangari (Atelier) mu rwego rwo kubafasha gukomeza gukora, gusana ibigenda byangirika n’ibindi.
Ngoga Telesphore, ukora mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) mu ishami ry’ubukerarugendo, yasabye abo bagore kutazapfusha ubusa amahirwe babonye, abasaba kuzifashisha ijisho rya mukuru kugira ngo hatazagira ubagaya nyuma yibaza aho bajyaga.
Ku ruhande rw’abagore bagiye mu mahugurwa nk’uko babisobanura ngo ni ibyishimo kuri bo no ku miryango yabo kuba aribo batoranyijwe mu midugudu y’iwabo ngo aribo bazajya guhaha ubumenyi buzabafasha ndetse bukagirira akamaro abaturanyi bose.
Mukecuru Mukamanzi Donatille ati: "Niteguye kutazarangara mu masomo yanjye ndetse naza nkahugura abandi. Abo nasize mu byukuri bashonje bahishiwe."
Inkuru dukesha: Imvaho Nshya

Ibitekerezo 0