Uyu mushinga kugeza ubu uri mu cyiciro cy'ibanze cy'isuzuma, aho Apple yamaze gukora ibyitegererezo [prototypes] bigizwe n'agashumi koroheje k'umwenda gafatanye n'agakoresho gafata amakuru gafite utwuma twumva impinduka mu mubiri [sensor-equipped computing module].
Mu gihe iyi sosiyete yafata icyemezo cyo gukora aka gakoresho, ntikazagera ku isoko mbere ya 2028.
Apple isanzwe ifite uburyo bwo gupima no kumenya amakuru y'ubuzima hifashishije isaha yayo ya Apple Watch. Itandukaniro ni uko aka gakoresho gashya kaba gafite imiterere yoroheje cyane, kandi kadafite ikirahuri.
Iyi yaba ibaye imwe mu mpinduka muri gahunda ngari ya Apple yo gukomeza kubyaza ikoranabuhanga umusaruro ikora ibikoresho bishya binyuranye, cyane cyane hibandwa ku gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, AI.
Mu gihe aka gakoresho kashyirwa ku isoko kaba ari ko ka mbere gashya mu bikoresho bya Apple ku buryobozi bwa John Ternus weguriwe inshingano z’ubuyobozi bukuru muri Kanama uyu mwaka na Tim Cook, ubu wabaye umuyobozi w'inama y'ubutegetsi muri iyi sosiyete yabaye ubukombe.



Ibitekerezo 0