Iyi nama yateguwe na Ambasade y’u Rwanda na Diaspora Nyarwanda muri icyo gihugu ku bufatanye bwa Sosiyete yitwa Pietrucha International sp.k.
Mu bitabiriye baturutse mu Rwanda harimo Joseph Mungarurire, umuyobozi wa NIRDA (National Industual Research and Development Agencey) na Didier Ruzibiza uyobora “Global Link ltd” na Francine Umutesi.
“Polish-Rwandan / Business Forum” yitabiriwe kandi na bamwe mu bari baturutse mu nzego za Leta ya Pologne, muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Minisiteri ishinzwe iterambere n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubushoramari muri Pologne, abaturutse mu bigo by’Amabanki ashinzwe iterambere.
Mu kiganiro na IGIHE, Benedicto Nshimiyimana wari uhagarariye Ambasaderi akaba n’umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Budage ari na yo ireberera u Rwanda muri Pologne yavuze ko ibigo byo muri Pologne byiyemeje gushyigikira ishoramari mu Rwanda.
Yagize ati “Mu biganiro amabanki yemeje ko azashyigikira abashoramari bazakomeza gukorana n’ibihugu by’Afurika harimo n’u Rwanda.Abacuruzi bitabiriye iyi nama bashimye ko ikibazo cy’ingorabahizi bajyaga bagira cyo kubura amikoro ahagije gikemutse.”
Yanadutangarije ko mu bindi byemezo byafashwe harimo ko itsinda ry’abashoramari rizava muri Pologne rikazasura u Rwanda kuva tariki 23 kugera kuri 27 Gicurasi 2016, aho bazahura n’ubuyobozi bwa RDB, Ibigo byigenga, Minicom… kugira ngo basobanukirwe neza aho bagiye gushora imari yabo mu Rwanda banirebere n’igihugu ubwabo bashaka gukorana na cyo.
Yagize ati “Twe nk’Ambasade y’u Rwanda tugiye gukomeza kugirana imishyikirano n’inzego z’ubuyobozi bw’iki gihugu cya Pologne ngo habeho amasezerano hagati y’ibihugu byombi, bikaba kimwe mu bizatuma abashoramari bagenda bemye kuko bazaba bafite ubudahangarwa mu mikorere yabo.
Benedicto Nshimiyimana akomeza ati “Twabahaye ingero zitandukanye z’aho bashora imari yabo mu Rwanda dushingiye ku byo tubona bafitemo ubunararibonye, by’umwihariko mu bijyanye no kongera agaciro k’umusaruro uva ku bikomoka k’ubuhinzi kuko hano bateyemo intambwe nini igaragara.”
Mu kiganiro na Ruzibiza Didier, yabwiye IGIHE ko kuri we iyi nama byamushimishije kuyitabira kuko bwabaye uburyo bwo guhura no kuganira n’abandi bashoramari batandukanye, bakabaganirira aho u Rwanda rugeze muri urwo rwego.
Ati “Ubu u Rwanda ni igihugu gifite iterambere ryihuta, umutekano uhagije aho umuntu atagira ubwoba bwo gushora amafaranga mu bikorwa byunguka, mu Rwanda tukaba dufite n’isoko rinini.”
Ruzibiza akomeza avuga ko “ kuba abahagarariye amabanki bemeye gutanga amafaranga mu ku bazajyana ibikorwa byabo mu Rwanda, ibi byererekana icyizere bafitiye u Rwanda cyane ku bijyanye n’umutekano.”
Ambasade y’u Rwanda na Diaspora-Nyarwanda muri icyo gihugu bashimiye cyane Sosiyete “Pietrucha /International sp.k”, iyoborwa na Jerzy Pietreucha, Rada Inwestorow Afrce, Parp (Polska Agence Rozwoju, Tarr ( Todzka Agence Rozwoju Regionalnego, Sejm (Parlementarny Zespot ds. Afryki), Puls Biznesu na Horus Energia ku bafatanyabikorwa bagize n’uruhare mu nkunga bateye iki gikorwa kikagenda neza kandi kikitabirwa by’intangarugero.


























karirima@igihe




Ibitekerezo 0