{Uyu munsi kuwa 7 Mata 2014, Ambassade y’u Rwanda mu Bushinwa ifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhango witabiriwe n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye (UN), abahagarariye Repubulika iharanira Rubanda y’Ubushinwa, Abahagarariye ibihugu byabo mu Bushinwa hamwe n’Abanyarwanda bahatuye.}

Abanyamahanga bari benshi baje kwifatanya n'Abanyarwanda muri iki gikorwa
Abanyamahanga bari benshi baje kwifatanya n'Abanyarwanda muri iki gikorwa

Gahunda y’umunsi yaranzwe no guhaguruka umunota umwe hazirikanwa Abanyarwanda bishwe bazira uko bavutse, ubuhamya bwatanzwe n’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wari ufite imyaka 12 muri 1994, bukaba bwakurikiwe na filimi ngufi ebyiri zo kwerekana aho u Rwanda ruvuye, aho rugeze naho rugana.

Nyuma hakurikiyeho amagambo yavuzwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Ambasaderi François Xavier Ngarambe, uhagarariye umuryango w’Abibumbye mu Bushinwa, Christophe Bahuet, uhagarariye abambasaderi, Victor Sikonina, hamwe n’uwari uhagarariye Leta y’Ubushinwa, Bwana Du Xiaocong.

Ambasaderi Ngarambe yashimiye abaje kwifatanya n’Abanyarwanda, anabasobanurira amateka y’u Rwanda, yatumye u Rwanda rugera mu kaga ka Jenoside.

Ambasaderi Ngarambe yibukije ko amahanga yatereranye u Rwanda igihe rwari ruyakeneye kurusha ibindi bihe, ndetse anerekana ukuntu bibabaje kuba bimwe mu bihugu bikomeye byarashyigikiye, bikanatera inkunga abakoraga Jenoside yo kurimbura Abatutsi.

Ambasaderi yasoje avuga ko Abanyarwanda bataheranwe n’akaga ka Jenoside, ko ahubwo babifashijwemwo n’ubuyobozi bwiza, bashoboye kwiyubakira ubumwe n’ubwiyunge, ubutabera, amahoro n’umutekano, uburinganire hamwe n’iterambere risaranganyijwe ku benegihugu bose.

Abandi bafashe amagambo, berekanye akababaro batewe no kuba u Rwanda rwaratereranwe. Batangaje ko bifatanyije n’Abanyarwanda kandi babashimira uko bitwaye kigabo nyuma y’amarorerwa ya Genocide bahuye nayo.

Bashimangiye ko isi izakomeza gukora uko ishoboye kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ntihazagire ahandi izaba. Banashimye kandi intera u Rwanda rugezeho mu kwiyunga, kwiyubaka, kwiteza imbere no mu gufatanya n’andi mahanga mu kubungabunga amahoro ku Isi. Imihango yasojwe na filimi yitwa “Ghost of Rwanda”.

Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bari benshi muri uyu muhango
Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bari benshi muri uyu muhango
Abantu baganira mbere y'igikorwa
Abantu baganira mbere y'igikorwa