Iri murika ribaye ku nshuro ya cumi u Rwanda ruhagarariwe n’Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’abanyarwanda bikorera ku giti cyabo ibijyanye n’ubukerarugendo mu Rwanda.
Rifungurwa, hagaragayemo ababyinnyi b’Abanyarwanda batuye mu Buholandi, berekana bimwe mu biranaga umuco nyarwanda, birimo no guhamiriza.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi yabwiye IGIHE ko yakiriye neza iri murika rya 10 ry’ubukerarugendo.
Yagize ati “ Twishimiye kongera kwitabira imurika ku nshuro ya 10, tukakira Abanyarwanda baturutse mu gihugu baje baryitabiriye nk’uko bisanzwe.”
Yakomeje avuga ko abaryitabiriye harimo Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) gihagarariwe na Mutesi Linda; Mugisha Davisdson wavuye mu Rwanda ahagarariye « Wildlife Tours – Rwanda »;Greg Bakunzi uhagarariye ‘Amahoro Tours’; Kayiranga Vedaste uhagarariye Mericator Assistance n’abandi.
Akomeza avuga ko kuri iyi nshuro ya 10, hongerewe ingano ya Stand y’u Rwanda kugira ngo ibashe gusurwa mu bwisanzure.
Kumurika iby’ubukerarugendo bw’u Rwanda, Amabasaderi ahamya ko bitanga umusaruro, kuko nyuma y’iry’umwaka ushize hari bamwe bigiriye mu Rwanda kwirebera ibyo baribwiriwemo. Byongeye, avuga ko muri abo harimo n’abanyamakuru bakaba abatangabuhamya.


















Ibitekerezo 0