Manzi yatorewe kuyobora uyu muryango nyuma y’uko Remi Marchand wari usanzwe awuyobora abonye akazi mu mujyi wa Paris akaba ariho ajya gutura maze abanyamuryango bagasaba ko asimburwa kuko atari gukomeza kuyobora ahantu adatuye.

Uyu Munyarwanda wari usanzwe ayobora ishami ry’uburezi mu karere ka Sarthe yaje kwiyamamaza ndetse abasha gutsinda dore ko babiri bari bahanganye basanze batujuje ibyangombwa bibemerera kuba abayobozi kuko batari baratanze imisanzu nk’abanyamuryango.

Ku itariki ya 11 Werurwe 2016 nibwo inama rusange yemeje ko Manzi atorewe kuyobora SOS Racisime mu Karere ka Sarthe, akazayobora mu gihe kingana n’imyaka ine.

Itorwa rye ryemejwe bidasubirwaho ku itariki ya 20 Mata 2016 n’ubuyobozi bw’iri shyirahamwe ku rwego rw’Intara.

SOS Racisme ni ishyirahamwe rirwanya ivangura iryo ariryo ryose cyane cyane irishingiye ku ruhu. Ryashinzwe mu mwaka wa 1984.

Manzi Mutijima Christian watorewe kuyobora ishyirahamwe rirwanya ivanguraruhu
Manzi Mutijima Christian watorewe kuyobora ishyirahamwe rirwanya ivanguraruhu