Stefani-Jacobyemeza ko kuba abagore barabyaje umusaruro imyanya myinshi bahawe mu myanya ifata ibyemezo bigaragaza ko bashoboye mu buryo budakwiye gushidikanywaho.

Abanyarwandakazi baba mu Bufaransa bacyereye kwizihiza umunsi mukuru w'abagore
Abanyarwandakazi baba mu Bufaransa bacyereye kwizihiza umunsi mukuru w'abagore

Ubu butumwa uyu muyobozi wari uhagarariye Leta y’u Bufaransa yabutanze mu ijambo yavugiye mu gitaramo nyarwanda cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, cyabereye mu mujyi wa Lyon cyahuje Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Bufaransa.

Mu ijambo rye Stefani-Jacob yagarutse ku ntambwe y’iterambere rifatika u Rwanda rumaze kugeraho, agaragaza ko rishingiye ku kuba abagore barahawe umwanya wo gutanga umusanzu wabo mu kwihutisha umuvuduko w’iterambere ry’igihugu, kandi nabo bakawubyaza umusaruro.

Umukuru w'Umujyi wa Lyon hamwe n'Abanyarwandakazi
Umukuru w'Umujyi wa Lyon hamwe n'Abanyarwandakazi

Yagarutse ku muhigo u Rwanda rwesheje ku ruhando mpuzamahanga wo kuba igihugu cya mbere kimakaje ihame ry’uburingane, abagore bagahabwa ijambo mu myanya ifatirwamo ibyemezo, by’umwihariko mu Nteko Ishinga Amategeko irimo abasaga 64%.Kuri we ngo ibi bisobanuye ko abagore bafatiye runini igihugu.

Yagize ati « Birashimishije kubona mu gihugu hafi 70 ku ijana by’abagize Inteko ishinga amategeko ari abagore, byerekana uburyo umugore yubahwa ndetse afatiye runini igihugu cye.»

Ibi kandi byashimangiwe na Denise Emma ACHIATA umuhuzabikorwa wa Africa 50 Lyon (umuryango uhuza amashyirahamwe y’abanyafurika akorera muri Lyon), washimye cyane intambwe Abanyarwandakazi bagejejeho u Rwanda na Afurika muri rusange.

Yashimangiye ko guteza imbere umugore ari uguteza imbere igihugu kandi ko u Rwanda rwo rwabimenye mbere, bikarubera imbarutso y’umuvuduko w’iterambere ryihuse kandi rigeze kure ugereranije n’ibindi bihugu bya Afurika.

Iki gitaramo nyarwanda cyaranzwe n’ibikorwa byimakaza umuco nyarwanda birimo inkera y’ibisigo n’imbyino gakondo, indirimbo, imivugo n’imurika ry’ikawa n’imitako byerekana umuco n’ubwiza bw’u Rwanda, gusangira ifunguro ritetse kinyarwanda n’ibindi.

Umuhuzabikorwa w’umuryango ISANGANO wateguye iki gitaramo Madamu Donatila Mubumbyi yamaze amatsiko abacyitabiriye, abasobanurira birambuye ubuzima bw’umunyarwandakazi n’uruhare rwe mu kubaka igihugu.

Yerekanye inzira ikomeye umugore w’Umunyarwandakazi yanyuzemo, ariko agaragaza ko igishimishije ari uko ubu amaze gutera intambwe ishimishije yamuhesheje ijambo mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

[email protected]