Iki gikorwa cyabaye tariki ya 3 Nzeri 2016, cyitabiriwe n’ Abanyarwanda n’inshuti zabo, baturutse mu mpande zose z’iki gihugu, nkuko bisanzwe bigenda buri mwaka kuva cyantangira, Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy'u Bubiligi, Olivier Nduhungirehe, akaba ari we wari umushyitsi mukuru.
Abasore n’inkumi, abakuru n’abato bahuriye mu mikino inyuranye, barasabana, barasangira nka bimwe mu bihuruza abitabira iki gikorwa.
Amb. Olivier Nduhungirehe yashimiye abateguye iki gikorwa ingufu bakoresheje ndetse anabibutsa ko siporo ari ingirakamaro ku buzima bw'umuntu, ndetse ko n'igihugu cyababyaye kiyishyize imbere.
Yagize ati "Ndashimira byimazeyo abateguye uyu munsi, banijihije isabukuru y’imyaka 5 bategura iki gikorwa, birashimishije kubona uko mushyize hamwe mugakora ibintu byiza byo guhuza bantu nk’ibi, ndizera ko bizakomeza bitya. Ndashimira kandi abantu bose baje kubashyigikira n’abagize amakipe yakinnye bose. Nkuko mubizi mwese siporo ni ingirakamaro ku buzima, kandi mu guhuza abantu, muri siporo nta vangurakarere, igitsina cyangwa amoko,uturere n'ibindi ".
Yakomeje agira ati "Siporo kandi Guverinoma y’u Rwanda irayishyigikiye, no mu bigo bya Leta hagenwe ibihe byo gukora siporo buri wa gatanu nyuma ya saa sita, abakozi bo mu bigo na za Minisiteri barahura bagakina, kandi rimwe mu kwezi hashyizweho umunsi wiswe “ journée sans voitures” aho abantu benshi bahurira mu mihanda bagakora siporo, bakagenda ku magare, bakiruka n’ibindi, nta modoka zibuka imyotsi. Nkaba nasaba ko iki gikorwa cyakorwa ku rwego rwa DRB y’igihugu kigashyirwamo imbaraga kikagera kuri benshi bashoboka. Hakabaho ko amakipe yacu arenga amashyirahamwe y’abanyarwanda gusa, tugahura n’andi ma Diaspora Nyafurika n’abandi."
Musare Faustin, Umujyanama wa mbere wa Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi akaba umwe mu babashije kwitabira iki gikorwa mu gihe cy’imyaka itanu kimaze gikorwa, yavuze ko ari ingirakamaro kuko ngo buri mwaka kigenda kitabirwa n'abantu benshi.
Pulcherie Nyinawase uyobora DRB-Rugali ku rwego rw’igihugu, mu ijambo rye yashimiye cyane abayobozi ba Ambasade uko bitabira ubutumire bw’ibikorwa muri Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi, ashimira abateguye uyu munsi n’abawitabiriye bakigomwa 'weekend' yabo mu miryango bakaza guhurira hamwe bafite ku mutima u Rwanda.
Yagize ati "Iki gikorwa kiraduhuza, tugasangira amakuru, kandi mu busabane, urebye uko mutegura uyu munsi, wakwibwira ko byoroshye ubirebera kure, ariko ndabizi neza ko biba byabatwaye imbaraga nyinshi, ibi bikaba bitwereka ko ushaka kugera ku cyiza akigeraho koko, ndabibashimiye."
Jeny Faida uyobora DRB-Rugali – section Namur, yashimiye abatumirwa be, kuba baje ari benshi, ashimira komite bayoborana kandi bategurana ishyaka iki gikorwa, yifuriza abaje kugubwa neza no kwisanga.
Uyu munsi wakomeje mu busabane abakobwa babyina Kinyarwanda, ndetse bakaba bagize n'umwanya wo gucinya akadiho kugeza bukeye.


































Ibitekerezo 0