Uyu muhango wabaye tariki ya 10 Kamena 2016 mu cyumba cy’inama cya Mlimani City i Dar es Salaam.
Mu bitabiriye uyu muhango wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, harimo Ambasaderi Eugene S. Kayihura, uhagarariye u Rwanda muri Tanzania, Dr Augustine Mahiga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, uhagarariye Loni muri icyo gihugu Alvaro Rodriguez, Jean Pierre Nkuranga wari uhagarariye Ibuka, n’inshuti z’u Rwanda.
Nkuranga yasobanuye uburyo Jenoside yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa na leta mbi.
Yaboneyeho gutanga ubuhamya bw’ubuzima yabayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza arokowe n’Ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi.
Yarangije agaragaza uburyo u Rwanda rwiyubatse ubu rukaba rugeze ahantu heza kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Alvaro Rodriguez, Umuhuzabikorwa w’ Umuryango w’Abibumbye muri Tanzania yatanze ubutumwa bw’Umunyamabanga mukuru wa ONU, bushimangira ko hazakorwa igishoka cyose kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Ambasaderi Eugene S. Kayihura yerekanye aho u Rwanda rwavuye kuva muri Mata 1994 , yerekana ingero z’uko u Rwanda rwagiye rwiyubaka rutakiri mu icuraburindi ahubwo rugeze ku ntera ishimishije.
Dr Augustine Mahiga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muriTanzania yatanze ubuhamya bwe ko yabonye intambara n’ubwicanyi byabereye mu bihugu byinshi cyane muri Sierre Leone na Somalia, ariko ko bidashobora kugereranywa n’iby’indengakamere yabonye mu Rwanda ubwoyahageraga ibyumweru bibiri gusa nyuma y’uko Jenoside ihagarikwa.
Minisitiri Mahiga yabwiye abari aho, asobanura mu magambo arambuye uburyo abari bamaze gukora Jenoside bagize ingwate abaturage bakabajyana mu cyitwaga Zaire, bagakora ikimeze nka Leta maze gutandukanya abaturage n’abarwanyi bikaba ihurizo rikomeye.
Yashimiye Leta y”u Rwanda yashoboye gucyura Abanyarwanda ikabatandukanya n’abarwanyi ba FDLR.
Muri uyu muhango, hanabayeho gucana urumuri rw’icyizere ndetse n’amasengesho yo gusabira abazize Jenoside.














Ibitekerezo 0