Uru rugendo ngarukamwaka rwabaye tariki ya 8 Gicurasi, rwari rufite insanganyamatsiko y’"Umutekano n'Isuku muri SICAP" rwateguwe ku bufatanye bwa komini enye arizo Dieuppeul-Derklé, SICAP-Liberté, Mermoz-Sacré Cœur na Baobab zo mu mujyi wa Dakar.

Abanyarwanda, Abanyasenegali n'inshuti basaga ibihumbi bitatu bahuriye Allées Ababacar SY, muri Dieuppeul-Derklé bakora urugendo mu bika bitatu birimo urw'ibirometero icyenda, urwa bitanu n'urwa bibiri n'igice.
Rajeev KUMAR, Ambassaderi w'u Buhinde muri Senegal yifatanije n'Abanyarwanda muri uru rugendo rwo kwibuka.

Khadidiatou DRAME, Umukuru w'akanama gategura uru rugendo muri SICAP akaba n'inshuti y'u Rwanda, yashimiye byimazeyo Abanyarwanda, abamenyesha ko umusanzu wabo muri iki gikorwa ari uw'agaciro gakomeye cyane, kubera inyigisho zikubiyemo.

Yasabye abari bitabiriye uru rugendo, gufata umunota wo kunamira Inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu Rwanda.

Nyakubahwa Cheikh GUEYE, umuyobozi wa Komini ya Dieuppeul-Derklé, yashimye ubutwari bw'Abanyarwanda ndetse ababwira ko atazahwema kubatera inkunga.
Yashimiye kandi Guverinoma y'u Rwanda n'Abanyarwanda kuba barabashije kubaka igihugu cy'intangarugero ku isi nyuma ya Jenoside.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal Dr. Mathias Harebamungu yashimiye ubuyobozi bwa Dieuppeul-Derklé n'abateguye icyo gikorwa kuba barasabye u Rwanda ubufatanye mu gutegura uru rugendo.

Yibukije abari aho ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu yatangiye muri 1959, ikagenda itegurwa buhoro buhoro, ikaza gushyirwa mu bikorwa by'umwihako kandi mu buryo budasanzwe na Leta yaranzwe n'irondakoko n'urwangomuzi rw' Abatutsi.

Yashimangiye kandi ko ihagarikwa rya jenoside ndetse no kubohora u Rwanda byakozwe n'Abanyarwanda bakunda igihugu bayobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Ambasaderi Harebamungu yavuze ko ubu Abanyarwanda babaye umwe kandi ko bafite icyerekezo kimwe.

Yagize ati « Amaraso adutemba mu mitsi ni amwe, dufite umuco umwe, imyumvire, ukubona, n'icyerekezo bimwe. Nta muhutu, nta mututsi, ubu turi Abanyarwanda. Hirya y'ibyo kandi turi Abanyafurika twese."

Yakanguriye abari aho kwigira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse no gushyigikira Abanyarwanda mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Nyuma y'uru rugendo, Ambasaderi w'u Rwanda n'Umuyobozi wa Komini ya Dieuppeul-Derklé bateye ibiti bitatu bya Cordia muri Dieuppeul 3. Icyi gikorwa kikaba kigaragaza ubucuti hagati y'Abanyarwanda n'Abanyasenegali, bikaba kandi intangiriro y'imikoranire irambye.

Imbaga y'abantu yitabiriye urugendo rwo kwibuka Jenoside,muri Senegal
Imbaga y'abantu yitabiriye urugendo rwo kwibuka Jenoside,muri Senegal
Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal, Mathias Harebamungu aganira n'itangazamakuru
Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal, Mathias Harebamungu aganira n'itangazamakuru
Amasaderi Harebamungu n’Umuyobozi wa Komini ya Dieuppeul-Derklé bateye ibiti ikimenyetso cy'ubufatanye bw'ibihugu byombi
Amasaderi Harebamungu n’Umuyobozi wa Komini ya Dieuppeul-Derklé bateye ibiti ikimenyetso cy'ubufatanye bw'ibihugu byombi

[email protected]