Iyo Misa yabaye tariki ya 14 Gicurasi 2016, yayobowe na Karidinali Théodore-Adrien Sarr ibera muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Christophe i Dakar.
Karidinali Sarr yabwiye Abanyarwanda ko abafashe mu mugongo kandi atazahwema kubashyigikira.
Yakomeje yerekana ko kwibuka ari imwe mu nzira zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, by’umwihariko asaba abari aho guharanira urukundo kuko arirwo rubumbatiye ubugiraneza bwose.
Karidinali yagarutse ku isano iri hagati y'urukundo, amahoro, ubwiyunge, ukuri n'ubucamanza, abwira abari aho ko gukundana ari intangiriro yo kubaka Afurika yunze ubumwe kandi yigize.
Yanabasubiriyemo ubutumwa Papa Francis yageneye Afurika, aho ayisaba guharanira amahoro azira ivangura nk’umwe mu migabane ifatwa nk’ibihaha by’iyobokamana ku isi.
Ambasaderi w'u Rwanda muri Sénégal Dr. Mathias Harebamungu yashimiye Karidinali Sarr kuba yifatanyije n'Abanyarwanda mu kwibuka.
Ambasaderi Harebamungu yavuze ko nk’uko " Roho z'Intungane ziri mu biganza by'Imana" nk’uko byanditse muri Bibiliya, ari nako abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu mahoro.
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n'ubutegetsi bubi bwaranzwe no gutoteza Abatutsi by'indengakamere.
Yashimiye Imana kuba yarazuye u Rwanda ikarugira rushya, ikoresheje Perezida Paul Kagame.
Abari aho kandi basabwe gufatanya kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo ibyabaye mu Rwanda muri 1994 bitazongera ukundi yaba mu Rwanda no ku Isi hose.
Iki gikorwa cyagaragaje ubufatanye budasanzwe hagati y'Abanyarwanda ndetse n'Abanyasenegali bashimye ndetse bagahimbaza Imana mu ndirimbo z'Ikinyarwanda, Igiswahili n'Igifaransa.











Ibitekerezo 0