Iryo rushanwa ryabaye kuwa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2015, aho Itorero Umucyo ry’Abanyarwanda ryaje ku mwanya wa mbere, rihabwa ibihembo birimo amafaranga, impamyabushobozi ndetse no kuba ijwi ry’imiryango y’Abanyamahanga iba muri icyo gihugu (Diaspora Voice).
Si ubwa mbere Itorero Umucyo ryereka amahanga ko u Rwanda ari Igihugu gifite umuco ufite ibyiza byinshi, kuko rinaherutse kwegukana umwanya wa gatatu n’umudari wa zahabu mu marushanwa yari yahuje ibihugu 30 mu bijyanye n’umuco.
Ibihangano by’iri torero binyuzwa mu mbyino n’ubundi buryo bunyuzwamo ubuvanganzo nyarwanda.








Ibitekerezo 0