Uyu munsi mukuru wo kwizihiza umusaruro bagezeho nk’Abanyarwanda baba mu Burayi bw’Amajyaruguru mu gihugu cya Danemark wahujwe n’umunsi ukomeye muri aka karere utegurwa na sendika y’abakozi bita 3F, igikorwa gihuriramo abanyamuryango bayo batuye muri Denmark, ariko harimo n’abafite inkomoko mu bindi bihugu by’isi bitandukanye.

Uhagarariye Diaspora Nyarwanda muri Jutland na Fyn muri Danemark, Nkubana Paul yabwiye IGIHE ati “Bwari uburyo bwiza bwo guhura buri gihugu kikamurika umuco w’iwabo, biciye mu nteko yiby’iwabo, indirimbo, imbyino, imyambaro n’ibindi.”

Nkubana yavuze ko nk’Abanyarwanda bamuritse umuco nyarwanda binyuze mu mbyino, ibihingwa byateguwe nk’amafunguro.

Ati “Twahawe ijambo tuvuga u Rwanda rw’uyu munsi, dusanga hari abatari bake baruzi batubaza ibibazo, kubera gushishikazwa n’ibyo twabamurikiye, cyane ko abandi Banyafurika badusabye ko twabahagararira kuko babonye byaba byiza bishyize hamwe n’u Rwanda kugira ngo twerekane umugabane wacu mu buryo bucyeye.”

Yavuze ko Abanyafurika biyemeje kujya bahurira mu bikorwa bitandukanye ku buryo barushaho kuvuga no gusobanura ibihugu bakomokamo.

Muri iki gikorwa Abanyarwanda banasobanuye gahunda ya VistRwanda, babwira abacyitabiriye ko ujya mu Rwanda ahabwa visa akigera ku kibuga cy’indege, banabasobanurira ibyiza nyaburanga bihari nka za pariki n’inyamaswa zibarizwamo.

Byari Ibihe byahuje imico y’ibihugu bitandukanye mu Busabane
Byari Ibihe byahuje imico y’ibihugu bitandukanye mu Busabane
Nkubana Paul, uhagarariye Diaspora Nyarwanda muri Jutland na Fyn muri Danemark Ubwo yavugaga ijambo muri iki gikorwa
Nkubana Paul, uhagarariye Diaspora Nyarwanda muri Jutland na Fyn muri Danemark Ubwo yavugaga ijambo muri iki gikorwa
Wari umunsi abato n’abakuri bitabitiye mu mwambaro w’umuco
Wari umunsi abato n’abakuri bitabitiye mu mwambaro w’umuco

[email protected]