Umuhango witabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo muri Congo, imiryango mpuzamahanga, inshuti z’u Rwanda n'abanyarwanda baba muri iki gihugu.
Ambasaderi w'u Rwanda muri Congo-Brazzaville, Dr Jean Baptiste Habyalimana, yavuze ko “kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi bigamije kunamira abayizize, kubasubiza icyubahiro bambuwe ndetse no kwifatanya n'imiryango basize.”
Yakomeje agira ati “Ikindi ni ukubwira abacu bazize Jenoside ko dufite icyizere cyo kubaho ku bwabo; ko umwijima wasimbuwe n'urumuri.Icya gatatu ni uko twibuka dukangurira buri muntu wese kwifatanya natwe kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi."
Mu ijambo rye kandi yagarutse ku myitwarire igayitse y’Umuryango Mpuzamahanga watereranye u Rwanda mu gihe rwari ruwukeneye muri 1994, yibutsa ko buri gihugu gifite inshingano zo kurwanya Jenoside ndetse ko atabona impamvu ibihugu bimwe bigicumbikiye abagize uruhare mu kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa.
Yabasabye gushyigikira intambwe igihugu kimaze gutera cyiyubaka nyuma y’imyaka 22 ishize habaye Jenoside yakorewe abatutsi anasaba buri wese ko yafatanya n'u Rwanda kurwanya icyatuma Jenoside yongera kubaho.
Asobanura insanganyamatsiko y'uyumwaka, Ambasaderi Habyalimana yavuze ko imwe mu nzira z'ingenzi yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari uko buri muntu atahishira ikibi, cyangwa ngo yicecekere aho abonye abayipfobya n'abayihakana.
Yagize ati "U Rwanda rwakagombye kubera isi yose isomo, kuko hatabayeho uruhare rwa buri wese mu kurwanya Jenoside, amacakubiri, urwango n'ubundi bugome, ibyabaye mu Rwanda bishobora kuba n'ahandi."

Yakomeje avuga ko u Rwanda rukomeje gutera imbere kuko rufite umuyobozi mwiza uharanira ubumwe, amahoro, umutekano ndetse n'iterambere rya buri mu nyarwanda.
Anthony K.O BOAMAH, uhagarariye PNUD muri Congo- Brazzaville,yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside iri mu bintu bihangayikishije uyu muryango, gusa ngo uzafatanya na Ambasade y'u Rwanda mu bikorwa byo Kwibuka izakomeza gukora.
Minisitiri w'Umuco n'Ubugeni muri Repubulika ya Congo, Bienvenue OKIEMY, wari uhagariye guverinoma muri uyu muhango, yavuze ko nyuma y'ibyabaye mu Rwanda, g Congo n'abaturage bayo bihanganishije abanyarwanda.
Yashimiye u Rwanda n'abanyarwanda ku ntera igaragara mu iterambere bamaze kugeraho, avuga ko byerekana ko abanyarwanda basenyeye umugozi umwe. Ati “natwe hari byinshi tubigiraho.”




Ibitekerezo 0