Ku kibanza cya RwandaFresh, ba rwiyemezamirimo 11 b’abagore bo mu Rwanda bamuritse ibicuruzwa byabo, bashaka abafatanyabikorwa bashya kandi bashimangira umubano w’ubucuruzi basanzwe bafitanye n’abo ku masoko mpuzamahanga.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Espagne, Christine Nkulikiyinka, yasuye aho bamurikiraga ibicuruzwa byabo aganira na bo.
Yavuze ko aba bagore bamubwiye ko hari abo baganiriye bamubwira ko bamaze kubona abashobora kuzababera abakiliya.
Ati “Abanyarwandakazi batubwiye uburyo bakora, uko batanga akazi, abo bakorana na bo mu Rwanda na bo bakagira uko babyungukiramo ariko bafite icyizere ko bahavana andi masoko kikaba ari ikintu gikomeye.”
Zimwe mu mbogamizi bamugaragarije harimo uburyo bwo kugeza ibicuruzwa ku isoko, bizezwa ko bizarebwaho, ndetse na Ambasade izakomeza kujya ibafasha gukemura zimwe mu mbogamizi bazajya bahura na zo mu bihe bitandukanye.
Amb. Nkulikiyinka yavuze ko mu baguzi baganiriye harimo n’uwavuze ko amaze kugura mu Rwanda kontineri 190 kandi yifuza kuzongera akazajya agura umusaruro mwinshi ukomoka ku mboga n’imbuto byera mu Rwanda.
Ati “Batubwiye ko bakunda ibyo bagura mu Rwanda, uburyo bakorana n’Abanyarwanda kuko burya ushobora kugira ibintu byiza aariko iyo udakoze neza ukabura umuguzi.”
Amb. Nkulikiyinka yanaganiriye n’abahagarariye Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi (ITC) na SheTrades Rwanda Hub, ikorera mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), mu Ihuriro ry’Ibyiciro Byihariye.
Kwitabira iri murikagurisha kw’aba bagore biri muri gahunda ya VIBE, igamije kongerera ibicuruzwa agaciro no guteza imbere umurimo, ishyirwa mu bikorwa na ITC na TradeMark Africa, ku bufatanye na Mastercard Foundation.
Binyuze muri Fruit Attraction, aba ba rwiyemezamirimo bagamije kurushaho kumenyekanisha ibicuruzwa byo mu Rwanda, gushaka amasoko mashya yo kubyoherezaho ibicuruzwa no gushimangira imikoranire n’abaguzi ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.






































Ibitekerezo 0