Ni inama yari yateguwe na Ambasade y’u Rwanda na Diaspora Nyarwanda muri icyo gihugu ku bufatanye bwa Sosiyete yitwa Pietrucha International sp.k.
Yari yitabiriwe na bamwe mu bayobozi baturutse mu Rwanda harimo Joseph Mungarurire, umuyobozi wa NIRDA (National Industual Research and Development Agencey) .
“Polish-Rwandan / Business Forum” yitabiriwe kandi na bamwe mu bari baturutse mu nzego za Leta ya Pologne, muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Minisiteri ishinzwe iterambere n’ikigo gishinzwe guteza imbere ishoramari muri Pologne, abaturutse mu bigo by’Amabanki ashinzwe iterambere n’ahandi.
Mu kiganiro na IGIHE, Patrick Dusabe uhagarariye Diapora Nyarwanda muri Pologne yagize ati “Nyuma y’inama twakomeje gukorana bya hafi na Ambasade y’u Rwanda mu Budage, RDB, NIRDA na Pietrucha group mu kwakira abashoramari batandukanye biyandikishaga bashaka kujya mu itsinda ry’abashoramari rizava muri Pologne rikazasura u Rwanda kuva tariki 23 kugera kuri 27 Gicurasi 2016.
Bazahura n’ubuyobozi bwa RDB, Ibigo byigenga, Minicom… kugira ngo basobanukirwe neza aho bagiye gushora imari yabo mu Rwanda banirebere n’igihugu ubwabo bashaka gukorana na cyo.”
Biteganyijwe ko abagera kuri 15, bazagenderera u Rwanda mu rugendoshuri ruzamara iminsi itanu.
Abazitabira uru ruzinduko barimo Iwona Woicka-Żuławska, uzaturuka muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Pologne, Minisitiri w’Iterambere ry’Ubukungu, Jacek Jędruszak, Szymon Kardacki na Jerzy Pietrucha bazaturuka muri Pietrucha Group, Łukasz Ziętara naDariusz Lobejko, abahanga mu by’imiti n’abandi.


















Ibitekerezo 0