Uwo muhango wabereye muri Kaminuza ya Manchester, ukaba warateguwe n’Abanyarwanda batuye muri uwo mujyi bafatanyije n’urubyiruko rw’Abanyarwanda rwiga muri Kaminuza ya Manchester.

Uwo muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Yamina Karitanyi uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza, Dr Andrew Wallis, Umwarimu muri kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza, Julie Ward, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'Uburayi, abahagarariye umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 “Urumuri’ batuye mu Bwongereza ndetse n’inshuti z’Abanyarwanda zituye mu mujyi wa Manchester no hafi yawo.

Uhagarariye umuryango uhuza Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Manchester Claude Rutsinzi yasabye Abanyarwanda kudatinya kwamagana abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yongeye kwibutsa ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bisaba ko habaho gahunda zihamye zo gukora ubushakashatsi, kwiga ndetse no gushaka ubushobozi bwo kubaka ibigo by'amasomero cyangwa ibigo bifasha abanyamahanga gusobanukirwa neza ibyerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, (Documentation Centres) nk’uko Abayahudi bashoboye gushyiraho ibyo bigo ahantu henshi ku isi.

Yanashimiye cyane ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi kuba arizo zashoboye guhagarika Jenoside isi yose irebera.

Jean d'Amour Mutoni, warokotse Jenoside akaba yaratanze ubuhamya bw’ukuntu yarokotse, nawe yashimiye cyane ingabo z'Inkotanyi zamurokoye ukuntu zitanze ku rugamba rwo kubohora igihugu zigahagarika Jenoside.

Dr Andrew Wallis Umwarimu muri Kaminuza ya Cambridge akaba n’umwanditsi w’ibitabo bitandukanye birimo ikitwa " Silent Accomplice: The Untold Story of France's Role in the Rwandan Genocide" yavuze ko ukuri kugomba kuvugwa igihe cyose kugira ngo ikinyoma cy’abakoze Jenoside kidahabwa intebe.

Yagarutse ku ruhare itangazamakuru ry’ibihugu by’Iburayi na Amerika rigira mu gutiza umurindi abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Andrew Wallis mu bushakashatsi bwe yerekanye ukuntu abakoze Jenoside bagenda bakora uko bashoboye ngo bihe indi sura bahereye no mu mashyamba barimo ya Congo.

Yongeye kugaruka kuri filime mbarankuru ya BBC, Rwanda’s untold story , avuga ko ari agahomamunwa, ariko ko abashyigikiye abakoze Jenoside bandika cyangwa bashyira ahagaragara ibiganiro nk’ibyo baba bashaka kuyobya ngo banateshe umutwe abantu bityo ukuri kwibagirane.

Ambasaderi Karitanyi yavuze ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari umusingi ukomeye mu gushyira ahagaragara ukuri ku mateka y’u Rwanda, bityo bigafasha gukumira ko Jenoside yakongera kubaho.

Yongeyeho ko ubumwe n'ubwiyunge ndetse n’iterambere rigaragara abanyarwanda bagezeho biva mu kwishakamo ibisubizo bo ubwabo.

Hanacanywe urumuri rw’icyizere, mu kwerekana ejo hazaza h’Abanyarwanda ari heza.

Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda i Manchester bitabiriye umuhango wo kwibuka
Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda i Manchester bitabiriye umuhango wo kwibuka
Hatanzwe ibiganiro biganisha ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Hatanzwe ibiganiro biganisha ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside