00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arboretum, ishyamba rifatwa nk’ibihaha by’Umujyi wa Huye mu cyerekezo cyo kubyazwa umusaruro (Amafoto)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 5 March 2022 saa 07:23
Yasuwe :

Ishyamba rya Arboretum riherereye i Ruhande mu Karere ka Huye rifite amateka yihariye kuko rifatwa nk’urwibutso rukomeye rw’Ingoma y’Abakoloni mu gace ka Rwanda-Urundi kandi rikaba ribonekamo urosobe rw’ibinyabuzima bitandukanye.

Riteye ku Gasozi ka Ruhande mu Mudugudu wa Mamba mu Kagari ka Butare mu Murenge wa Ngoma. Rikikije iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (ubu ni Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye).

Amateka avuga ko ryatewe mu 1934 n’Abafurere bo mu muryango w’Abashariti (les frères de la Charité) mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bw’amashyamba mu Rwanda no kubungabunga ibidukikije.

Riteye ku buso bwa hegitari 200. Usibye gutanga umwuka mwiza abantu bahumeka mu Mujyi wa Akarere ka Huye no mu nkengero zawo, abahanga mu by’ibidukikije bavuga ko iri shyamba rigira uruhare mu kuringaniza igipimo cy’ubushyuhe, rikaba ribumbatiye urusobe rw’ibinyabuzima, rikanifashishwa mu bushakashatsi, ubukerarugendo n’ibindi.

Rifite ubushobozi bwo kurekura umwuka mwiza abantu n’inyamaswa bahumeka ukabakaba toni 58.266,18 ku mwaka. Ni umwuka mwiza ukenerwa n’abarenga 8.896 nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza.

Umushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere ry’abaturage, Imanishimwe Ange, yabwiye IGIHE ko Arboretum ari ishyamba rigizwe n’amoko y’ibiti atandukanye birimo gakondo n’ibindi byavuye mu mahanga.

Ati “Ni ishyamba ririmo ahantu h’imisozi ririmo n’amasoko y’amazi ariko harimo n’amoko menshi y’ibimera bishobora gukoreshwa mu buvuzi.”

Yasobanuye ko ribonekamo inyamaswa nyinshi zitandukanye zirimo inyamabere, ibikururanda, inyoni n’izindi.

Ati “Twebwe mu bushakashatsi twari twakoze twabonye amoko agera kuri 15 y’inyamaswa z’inyamabere, nk’izo nakubwira harimo imondo, urutoni, impimbi n’imihari. Harimo n’izindi ziri mu bwonko bw’Isha, inkende ndetse n’inkegesi, imende n’izindi.”

Yavuze ko babonye n’amoko agera kuri atanu y’inzoka arimo ibiryambeba, incarwatsi ndetse n’indi yitwa Buhoma. Babonyemo amoko agera kuri 18 y’ibinyugunyugu n’amoko arenga 32 y’inyoni.

Muri iri shyamba kandi ngo harimo amoko arenga 100 y’ibimera n’ibiti birimo n’ibivamo imiti ivura indwara zitandukanye.

Mu rwego rw’uburezi Arboretum ikorerwamo ubushakashatsi butandukanye mu bijyanye n’amashyamba. Iri shyamba kandi rifasha abanyeshuri kwiga neza cyane cyane abifuza kwigira ahantu hatuje hari amafu.

Amateka avuga ko ryatewe mu 1934 n’Abafurere bo mu muryango w’Abashariti

Ryatangiye kubyazwa umusaruro…

Bamwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Huye bemeza ko Arboretum ari ishyamba rifite amateka ariko ugasanga bamwe badasobanukiwe ibiribamo imbere kuko batabashaka kuryinjiramo.

Nsabimana Damascène ati “Uko ndizi ni ishyamba rikikije Kaminuza y’u Rwanda i Huye rikaba ribamo Inkende nyinshi kuko dukunda kuzibona zasohotse ariko ntabwo ndarisura ngo ndyinjiremo ndimenye neza. Hashyizweho uburyo buzwi bwo kurisura nanjye narisura kuko riteye amatsiko.”

Umushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere ry’abaturage, Imanishimwe Ange, asanzwe ari n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango witwa Biocoor ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Avuga ko bagiranye amasezerano n’Akarere ka Huye y’imyaka 10 yo kubyaza umusaruro Arboretum mu rwego rw’ubukerarugendo.

Ati “Biocoor yasinyanye amasezerano n’Akarere ka Huye kugira ngo duteze imbere ubukerarugendo muri uyu Mujyi wa Huye, turavuga ngo ni iki twakora kugira ngo na Arboretum ihinduke amahirwe. Icyo dukora ni ugusurisha ziriya nkende ziyibamo, iyo umunyamahanga aje tumwishyuza amadolari 20 [Ibihumbi 20 Frw] naho Umunyarwanda agatanga ibihumbi 5 Frw.”

Yasobanuye ko ubwo bakoraga igerageza kuva muri Nyakanga kugeza mu Ugushyingo 2019 Arboretum yasuwe n’abantu 15, nyuma yaho bikomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Amasezera no yo kubyaza umusaruro Arboretum, Biocoor yayasinyanye n’Akarere ka Huye tariki 21 Ukuboza 2021.

Imanishimwe avuga ko kuri ubu bafite abanyamahanga 25 bamaze kwiyandikisha ko bazaza gusura inkende muri Arboretum muri Kamena na Nyakanga uyu mwaka.

Yasobanuye ko amafaranga azajya ava muri ubwo bukerarugendo azinjira muri Biocoor akabyazwa umusaruro mu guha akazi urubyiruko.

Imanishimwe yavuze ko mu bisurwa harimo inyoni, ibiti, imiti no kwerekana uko Arboretum iteye. Barateganya no kwereka abakerarugendo ikawa ya Huye, Ikibuye cya Shali n’ahandi.

Ati “Mu mafaranga yose azajya aboneka 20% azajya asubira mu baturage kugira ngo abashe no kwishyura ba bandi inkende zangirije imyaka n’ibindi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko Biocoor izabafasha kubyaza umusaruro Arboretum.

Ati “Abafatanyabikorwa twasinyanye amasezerano y’ubufatanye bazadufasha guteza imbere ubukerarugendo mu Karere bikagira n’ingaruka nziza ku iterambere ry’Akarere.”

Mu mwaka wa 2018 Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Arboretum ishyirwa mu mushinga w’Umwamikazi w’u Bwongereza n’ibihugu bikoresha Icyongereza ugamije kubungabunga amashyamba hirya no hino ku isi (Queen’s Commonwealth Canopy Projet) nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Gashyantare 2018.

Mu rwego rwo gukomeza kuyitaho yagizwe ahantu hakomye ku buryo nta muntu wemerwe kwinjiramo adahawe uburenganzira. Gusa gutembera mu nkengero zayo no kuhakorera siporo umuntu yumva amahumbezi ayiturukamo biremewe.

Arboretum ibonekamo amoko y'ibimera bitandukanye
Muri iryo shyamba habonekamo n'imigano
Ni ishyamba rifatwa nk'ibihaha by'Umujyi wa Huye
Ni ishyamba ribamo inyamaswa zitandukanye zirimo n'inyamabere
Biocoor yagiranye amasezerano n’Akarere ka Huye y’imyaka 10 yo kubyaza umusaruro Arboretum mu rwego rw’ubukerarugendo
Inkende ziba muri Arboretum ziba ziteye ubwuzu benshi bifuza kuzimenyaho byinshi
Inkende ziba muri Arboretum ziba ziteye ubwuzu benshi bifuza kuzimenyaho byinshi
Muri Arboretum habamo inkende zitazwi umubare
Mu kirere hejuru ya Arboretum hahora ubuhehere
Muri Arboretum habamo inyoni z'amoko atandukanye
Muri Arboretum habamo inyoni z'amoko atandukanye
Umushakashatsi ku rusobe rw’Ibinyabuzima n’iterambere ry’abaturage, Imanishimwe Ange, yabwiye IGIHE ko Arboretum ari ishyamba rigizwe n’amoko y’ibiti atandukanye birimo gakondo n’ibindi byavuye mu mahanga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .