Ni ubushakashatsi yamurikiye mu marushanwa aherutse yateguwe n’Ikigo gishinzwe kubungabunga umutungo kamere w’amazi Rwanda Water Resources Board (RWB).
Umutoniwase Marie Claudine wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, yakoze porogaramu y’ikoranabuhanga agendeye ku makuru atandukanye akunze kurangwa ku mugezi wa Sebeya-Pfunda.
Yavuze ko iyi porogaramu ishingira ku makuru yagarajwe y’uko imvura izaba ingana ukamenya imyuzure izaba, yaba imvura yaratangiye kugwa cyangwa se itaranagwa.
Ati “ Iyo ufite amakuru ku mvura izagwa uko izaba ingana ufata ayo makuru ufite ukayashyira muri iyo porogaramu nakoze, noneho ubwo ukabasha kumenya ngo niharamuka haguye imvura ingana gutya hazabaho imyuzure ingana gutya, bityo iyo ufite ayo makuru ushobora kubyirinda.”
Iyi porogaramu yitezweho byinshi mu gukusanya amakuru akenewe mu kubungabunga ibyogogo bitandukanye mu gihugu, ikaba yanafasha abaturage kwirinda ibiza .
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!