Muri iyi nyandiko (NDC) yashyikirijwe Ubunyamabanga bw’Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yo kurwanya imihindagurikire y’ibihe (UNFCCC) muri Gicurasi uyu mwaka, Leta y’u Rwanda yiyemeje kugabanya imyuka yangiza ikirere bitarenze umwaka wa 2030 ku kigero cya 38%, ni ukuvuga kugabanya toni miliyoni 4.6 z’imyuka yangiza ikirere.
Muri miliyari 11 z’amadolari zizakenewa mu gushyira mu bikorwa ibyo u Rwanda rwiyemeje, miliyari 5.7 $ azakoreshwa mu bikorwa byo kugabanya imihindagurikire y’ibihe naho miliyari 5.3 $ zijye mu byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Aya mafaranga akenewe yose biteganijwe ko azaturuka mu bushobozi igihugu gisanganywe andi akava mu nkunga zo hanze.
Muri iyi gahunda yo kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere hazibandwa ku bijyanye no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe (adaptation) ndetse no kubaka ubudahangarwa bizakorwa mu buryo bunyuranye harimo nko kubungabunga amazi, ubuhinzi, ubutaka, amashyamba, imiturire, ubuzima, ubwikorezi no gutwara abantu ndetse no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Muri ibyo bikorwa harimo ibyo mu rwego rw’ingufu bizibanda cyane ku bigabanya ibyago bishobora guterwa n’mihindagurikire y’ibihe, bikazakorwa hongerwa ingomero z’amazi, ibikoresho bikoresha imirasire y’izuba n’ibindi.
Hazanashyirwaho uburyo bwo kugabanya ibicanwa mu nganda ndetse hatezwe imbere amashyiga ya rondereza ku kigero cya 80% mu cyaro na 50% mu mijyi. Hazanagabanywa imashini zikoresha amazutu na peteroli ndetse hashyirweho igipimo ntarengwa cy’imyuka igomba gusohoka.
Minisiteri y’Ibidukikije ari nayo ifite mu nshingano ibijyanye no gukurikirana iyubahirizwa ry’ibiteganywa mu Masezerano ya Paris byashingiweho hategurwa NDC, ivuga ko ibiteganijwe bizatangira gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2021.
Ivuga kandi ko yatangiye guhugura abakozi banyuranye bo mu nzego zifite aho zizahurira n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyateganijwe muri NDC guhera ku bashinzwe igenamigambi ndetse no kuganira n’inzego zose zifitemo ibikorwa zigomba kuzakurikirana cyangwa kuzakora kugira ngo zisobanukirwe ibyo zisabwa ndetse n’uburyo bigomba gukorwa.
U Rwanda rwiteze inyungu mu bikorwa bya NDC kuko bizarufasha kwihutisha gahunda z’iterambere rirambye ari nako rubungabunga ubuzima n’ubukungu bw’abaturage barwo kandi mu buryo burambye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!